Ikigo gishinzwe isukura no gukwira kwiza amazi WASAC, cyemeje ko gikomeje gushyira mu bikorwa ibyo kiyemeje byo guhangana n’imikorere mibi y’abakozi bayo basaba amafaranga abaturage baba bagiye guha serivisi zirimo no gusana imiyoboro y’amazi iba yangiritse.
WASAC yatangaje ko mu mezi atandatu ashize, abatekinisiye bayo 10 bashyikirijwe inkiko kubera gutanga serivisi mbi ku bakiriya. Ibyaha bashinjwa birimo gusaba abakiriya amafaranga yo gusana imiyoboro y’amazi n’ibindi bikoresho, kandi ibyo bikoresho biba byaguzwe n’ikigo ubwacyo.
Iki kigo gishinzwe amazi gisaba abaturage gutanga amakuru mburyo bwihuse kuri buri mukozi wese wa WASAC ubasaba amafaranga iyo yaje kugira ibyo abasanira.
“Abantu bakwiye kwirinda gukorana n’abatekamutwe. Igihe cyose hari usabye amafaranga yo gusana imiyoboro y’amazi, abaturage bakwiye kudutungira agatoki kugira ngo iperereza rikorwe,” bimwe mu bigize itangazo rya WASAC.
Iki kigo cyashimangiye ko gifite ubushobozi bwo gusana imiyoboro y’amazi rusange yangiritse kandi ko nta muturage ukwiye kwakwa amafaranga kuri izo serivisi.
“Umuwoboro wose ujyana amazi uvuye ku isoko kugeza kuri mubazi (water meter/compteur) ni umutungo wa leta ucungwa na WASAC. Ntitwishyuza abaturage amafaranga yo gusana imiyoboro iri muri icyo gice,” WASAC.
Nyamara, WASAC yasobanuye ko gusana imiyoboro ivuye kuri mubazi ijya mu mutungo bwite (mu nzu) ari inshingano za banyiri inzu.
“Niba itiyo yangiritse cyangwa umuyoboro (leakage) uturutse kuri mubazi ugana mu nzu, nyirayo ni we ushinzwe ikiguzi cyo gusana. WASAC ifasha gusa gufunga amazi kugira ngo adakomeza gkwangirika”.
WASAC ikomeza ishimangira ko itakira amafaranga mu ntoki (cash) kuri serivisi iyo ari yo yose. Dukurikije iki kigo, kwishyura byose bikorwa binyuze kuri konti z’amabanki zemewe n’uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi, harimo serivisi z’ikoranabuhanga rya mobile money zanditswe ku izina ry’ikigo

