Ku wa mbere taliki ya 16 Ugishyingo nibwo urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Gihugu cy’ubufaransa rutangira kuburanisha Umunyarwanda Safari Madjaliwa ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Safari wageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2009 akaba afite ibyangombwa bimwemerera kuhaba nk’impunzi kuva mu mwaka wa 2017 yatawe muri yombi muri 2023 nyuma y’inyandiko zo kumuta muri yombi zari zatanzwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda muri 2017.
Uyu azaburanira mu Bufaransa kimwe n’abandi Banyarwanda umunani bamubanjirije bagahamwa n’icyaha cya Jenoside kimwe n’ibindi byaha kuko Ubufaransa butoreheza mu Rwanda abakekwaho ibi byaha bari kubutaka bwabwo.
Abanyarwanda umunani bamubanjirije kuburanira mu urukiko rwa rubanda rwa Paris, ku cyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu aribo Pascal Simbikangwa, Tito Barahira,Octavien Ngenzi, Claude Muhayimana, Laurent Bucyibaruta, Philippe Hategekimana,Sosthène Munyemana na Eugène Rwamucyo basoe bahamwe n’ibyaha bashinjwaga.
Ubushinjacyaha buvuga ko Safari Madjaliwa yagize uruhare mu kwica Abatutsi ubwo yagenzuraga bariyeri ya Bigega yari izwi nka ‘Chez Premier’ mu Majyepfo y’u Rwanda, hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Anashinjwa kandi kugira uruhare mu bitero byagabwe bikanahitana Abatutsi b’abakono.
Mu bindi byaha ashinjwa harimo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abana babiri ba Muhizi, kwica uwitwa Ndatsikira waranguzaga ibicuruzwa ku bigega n’ibitero byagabwe i Nyamure.
Abatangabuhamya basobanura ko babonye Madjaliwa w’imyaka 59 y’amavuko, mu gihe cya Jenoside afite imbunda n’intwaro gakondo zirimo ubuhiri, umuhoro, inkoni n’agashoka.
Safari Madjaliwa, ahakana ibyo aregwa avuga ko nta ruhare yagize mu kwica abatutsi akavuga ko yari kuri bariyeri mu gihe kingana n’ibyumweru bitatu kuko byari itegeko kuyijyaho kandi ko yari imbere yaho yari atuye. Akomeza avuga ko bitari bimworoheye kwijandika muri ubwo bwicanyi kuko icyo gihe yari ari kwita kuri Se umubyara wari warakomeretse kandi ko nawe atari yisanzuye mu gukora ingendo i Nyanza.
Uru rubanza ruzamara ukwezi kumwe kuko ruzasomwa hagati mu kwezi k’ukuboza ruzagaragaramo abatangabuhamya 54 barimo abamushinja bo kuruhande rw’ubushinjacyaha n’abamushinjura bashatswe n’uruhande rumwunganira n’umuryango we.
