Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame Paul, yashyizeho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette asimbuye Alexis Kamuhire wari urangije manda imwe muri ebyiri yemerewe.
Alexis kamuhire yarangije manda ye taliki ya 13 Ukwakira, iyi ni manda yambere yari arangije muri uru rwego mu gihe itigeko no 79/2013 rigene imiterere n’inshingano z’iki kigo rigenera umuyobozi wacyo manda y’imyaka itanu yongezwa inshuro umwe gusa. Kamuhire yari umuyobozi wa kabiri uyoboye iki kigo kuva kivutse muri 2011 kuko yasimbuye Obadia Biraro wari urangije manda ze ebyiri.
Mu myaka itanu ya Kamuhire Alexis yamaze ayobora iki kigo habaye igenzurwa ry’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta ariko ntabwo byasakuzaga cyane mu itangazamakuru nko mu gihe cy’imyaka 10 y’uwo yasimbuye. Muri uyu mwaka wanyuma nibwo hagaragajwe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu cyigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize RSSB, yo kugura ibikoresho byo mu gikoni ntacyo bigiye gukoreshwa bikanakodesherezwa aho bibikwa. Ibi byakuruye ikibazo kugera aho komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta yasabye minisiteri y’ubutabera kujyana iki kigo mu nkiko kubera gukoresha umutungo wa leta nabi.
Mukashyaka Claudette niwe wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta asimbuye Alexis Kamuhire. Ni mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe umugenzuzi Mukuru Wungirije.
Claudette Mukashyaka ni inzobere mu bugenzuzi bw’imari, afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 15 mu mu bugenzuzi bw’imbere n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze.
Kuva mu 2021, yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda. Yanakoze mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mukashyaka ni na Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera. Ayobora kandi Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoje amasomo afite amanota yo ku rwego rwa mbere [distinction].
Mu mpamyabushobozi z’umwuga afite harimo ACCA na CPA. Afite kandi impamyabushobozi yo gusuzuma ireme ry’ibikorwa by’ubugenzuzi bw’imbere, izwi nka ‘Internal Audit Quality Assessor’, akaba umunyamuryango wa ACCA.
Ni mu gihe Kubwimana wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze, Imishinga, Gahunda n’Ubugenzuzi Bwihariye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2024.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Imari n’iy’icyiciro cya kabiri mu Miyoborere y’Ubucuruzi. Ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ababaruramari b’Umwuga (ACCA) n’Ikigo cy’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR).
