Imitwe ya Politi ikorera mu rwanda yose uko ari 11 ihabwa inkunga ya Leta buri mwaka ariko bikaba akarusho igihe habaye amatora hakagira umutwe uyagiramo amajwi 5% kuko uhabwa andi mafaranga yo kuziba icyuho cyayo yakoresheje itegura ayo matora. Ni muri urwo rwego imitwe ya Politiki yo mu rwanda itandatu yasaranganyijwe miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda buri mutwe uhabwa miliyoni 50 mu mwaka wa 2025-2026, muri miliyoni 100 wemerewe nyuma yo gutsinda amatora yo mu mwaka wa 2024.
ib byatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere ari narwo rushinzwe kwandika no kugenzura imitwe ya politiki akaba ari narwo rwego rucishwamo inkunga Leta igenera imitwe ya politiki. Umuryango FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, DGPR n’ishyaka PS Imberakuri niyo mitwe yapolitiki yabonye inkunga ya miliyoni 50 kuri buri mutwe nyuma yo gutsindira imyanya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Izi miliyoni 50 iyi mitwe ya politiki yakiriye muri uyu mwaka yaje asanga andi miliyoni 50 zahawe mbere kuko buri mutwe wa politiki watsinze amatora wagombaga kwakira miliyoni 100 mu byiciro bibiri.
Mu mafaranga iyi mitwe ya Politiki yabonye hiyongereyeho andi mafaranga miliyoni eshanu z’inkunga uru rwego rwageneye imitwe ya politiki yose yo mu Rwanda uko ari 11.
Itegeko ngenga n°10/2013 ryo ku wa 12/3/2013, rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki mu ngingo yaryo ya 23 nk’uko ryavuguruwe muri 2018 rivugako mu nko moko y’umutungo w’imitwe ya politiki harimo n’inkunga ya Leta.
