Abarenga batandatu ku icumi b’Abanyarwanda bakoreweho ubushakashatsi (62%) bavuze ko bibasiwe n’uburiganya bukorerwa kuri murandasi harimo ubutumwa bwa imeri, telefoni, ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imbuga nkoranyambaga mu mezi atatu ashize. Ibi byagaragajwe na raporo nshya ya TransUnion (H2 2026 Update to the Top Fraud Trends Report), ubu buriganya bukomeje kwiyongera mu gihe Abanyarwanda benshi bakomeje kwitabira serivisi za mobile money, banki z’ikoranabuhanga, n’ubucuruzi bwo kuri murandasi.
Muri abo 62% bibasiwe, uburyo bw’ubujura bwagaragaye cyane burimo:
- Uburiganya bugamije kwiba amafaranga cyangwa amakarita y’impano (Money/gift card scams): 43%
- Abahamagara kuri telefoni biyitirira ibigo byizewe kugira ngo bibe amakuru y’ibanga (Vishing): 30%
- Uburiganya bw’abiyita abacuruzi ku mbuga zisanzwe zicururizwaho (Third-party seller scams): 29%
Uretse gutakaza amafaranga, Abanyarwanda bafite impungenge z’uko imyirondoro yabo yakwibwa igakoreshwa mu byaha (62%) cyangwa abajura bakinjira mu makuru y’akazi kabo (45%). Icyakora, benshi batangiye kumenya amayeri akoreshwa mu kwiba amakuru yabo, arimo konti z’impimbano ku mbuga nkoranyambaga (52%), ubutumwa bwa email phishing (51%), ndetse na za virusi zinjira muri telefoni cyangwa mudasobwa (46%).
Uruhare rwa AI n’ubujura bwo kwinjira muri konti z’abandi
Umuyobozi Mukuru wa TransUnion Rwanda, Didier Mutabazi, yagaragaje ko ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) riri gutuma abajura barushaho kugira ubukana n’umuvuduko udasanzwe.
Mutabazi yagize ati: “AI ntabwo iri guhanga uburiganya bushya, ahubwo iri gutuma ubwari busanzwe bwihuta, buhenduka, burushaho kwizerwa kandi bukagera kuri benshi icyarimwe.”
Ku rwego rwa Afurika, raporo yerekana ko 94% by’uburiganya bwaketswe mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026 bwabaye mu gihe abantu bagerageza kwinjira muri konti zabo (account login), igipimo kiri hejuru cyane ugereranyije n’impuzandengo y’Isi iri kuri 53%. Urwego rw’imari n’amabanki ni rwo rwibasiwe kurusha izindi (ku gipimo cya 3%) bitewe n’ubwiyongere bwa serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga.
Mutabazi yasabye ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga gukaza ingamba z’umutekano zishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho rigenzura ibikoresho umukiriya akoresha n’imikorere ye, kugira ngo barinde abakiriya batabangamiye uburyo bworoshye bwo kubona serivisi.
