Amb. Gasamagera Wellars yashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko. Ni umwanya asimbuyeho Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse kwitaba Imana.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Dr Frank Habineza, yatangaje ko Ambasaderi Gasamagera yatanzwe nk’umukandida n’umuryango FPR Inkotanyi, kandi ko nta wundi mukandida bahatanye.
Ati: “Hon. Gasamagera Wellars yatanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi. Nta wundi muntu wahatanye na we. Twari twemeranyije ko umukandida aramutse ari umwe, atorwa mu bwisanzure busesuye. Ubwo twese twahise tumutora ku bwisanzure busesuye.”
Senateri Dr Habineza yasobanuye ko nyuma y’uko iri Huriro ritoye Ambasaderi Gasamagera, rizohereza dosiye ye mu Rukiko rw’Ikirenga kugira ngo rumwemeze burundu, nk’uko biteganywa n’amategeko.
Yavuze ko Ambasaderi Gasamagera afite ubunararibonye, akaba yarakoze imirimo itandukanye ikomeye mu gihugu mu bihe bitandukanye.
Ambasaderi Gasamagera yari aherutse kuva ku nshingano z’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, umwanya yari yaragiyeho mu ntangiriro za 2023, azivaho mu Ukuboza 2025.
Mbere yaho, yakoze imirimo itandukanye, irimo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na Sao Tomé na Príncipe.
Yanabaye Umusenateri kuva mu 2003 kugeza mu 2011, ndetse aba Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire (RMI).
Gasamagera afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Monarch Business School yo mu Busuwisi, ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Master’s) mu miyoborere yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada.
Hagati ya 1997 na 2001, Gasamagera yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

