U Rwanda n’Ubwami bwa Oman byemeranyije gushyiraho ambasade zihoraho muri buri gihugu, Komisiyo ihuriweho n’Inama ihuriweho y’Ubucuruzi, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’ubufatanye mu bya tekiniki, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi ni bimwe mu byemeranyijweho nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bwami bwa Oman kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, ku butumire bwa Sultan Haitham bin Tarik.
Ni uruzinduko rw’amateka kuko ari bwo bwa mbere Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Itangazo rihuriweho n’impande zombi rivuga ko Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tarik bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Muri izo nzego harimo ishoramari, ubwikorezi, ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, gutwara no gucunga ibicuruzwa, itumanaho, amabanki n’imari.
U Rwanda na Oman kandi byashishikarije inzego za Leta n’abikorera bo mu bihugu byombi kurushaho gukorana, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no kongera ingano y’ibicuruzwa na serivisi bihahirana.
Mu by’ingenzi byemeranyijweho, impande zombi zumvikanye ko Oman n’u Rwanda bizashyiraho ambasade zihoraho muri buri gihugu.
Byemeranyijwe kandi ko hazashyirwaho Komisiyo ihuriweho ndetse n’Inama ihuriweho y’Ubucuruzi, hanashyirwa mu bikorwa gahunda y’ubufatanye mu bya tekiniki.
Izi ngamba zigamije gukomeza umubano wa dipolomasi, gushyiraho uburyo buhamye bwo guteza imbere no gukurikirana ubufatanye, ndetse no kurushaho kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, u Rwanda na Oman byasinyanye amasezerano yo gukuraho visa ku bafite pasiporo za dipolomate, iz’akazi n’izihariye baturuka mu bihugu byombi.
Hanashyizwe umukono ku masezerano agamije kwirinda gusoresha kabiri.
Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano y’ubwumvikane mu nzego zitandukanye, zirimo ibiganiro bya politiki, umurimo, ibijyanye n’ibikoresho n’ibicuruzwa, iterambere ry’ibyambu byo ku butaka, ubuhinzi no guteza imbere ishoramari.
Hari kandi ubwumvikane ku bufatanye mu byerekeye ishoramari rishingiye ku mishinga y’ingenzi.
Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tarik banaganiriye ku bibazo bitandukanye bireba akarere n’Isi.
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Oman mu guteza imbere ibiganiro by’akarere no gushakira amahoro ibibazo bihari.
Sultan Haitham bin Tarik na we yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere umutekano n’ituze, ndetse no gushakira amahoro Akarere.
Perezida Kagame yashimiye Umwami wa Oman uburyo we n’intumwa bari kumwe bakiriwe neza.
Umukuru w’Igihugu kandi yatumiye Sultan Haitham bin Tarik kuzagirira uruzinduko mu Rwanda.

