Nk’uko bigaragara mu igazeti ya leta yo kuwa 26 Gicurasi uyu mwaka, Rwakazina Marie Chantal yirukanwe mu nshingano yari asanganwe zo guhagararira u Rwanda mu Busuwisi ndetse no mibiro by’umuryango w’Abibumbye biri i Jeneva.
Muri iyi gazeti perezida Kagame yatagetse ko Rwakazina ahita akurwa mu nshingano n’ubwo hatatangajwe impamvu z’iyirukanwa rye. Gusa muri muri iyi gazeti havugwamo ko Rwakazina yirukanwe bisabwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Rwakazina yirukanwe muri izi nshingano nyuma y’imyaka ine azirimo kuko taliki ya 5 Gicurasi 2022 nibwo yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi Perezida Alexander Van der Bellen.
Mbere y’izi nshinhano yahagarariye u Rwanda kwa Papa i roma mbere yaho akaba yaranayoboye umujyi wa kigali n’inzi nshingano zitandukanye yahwe na Guverinoma y’u Rwanda

