Ingabire Victoire Umuhoza, yagombaga gutangira kuburana mu mizi ibyaha ashinjwa ahita azamura inzitizi ivuga ko atiteguye kuburana kuko atameze neza ku mubiri, mu mitekerereze no mu myemerere maze umushinjacyaha ahita avuga ko impamvu ze ari ubutesi zitagakawiye guhagarika iburanisha.
Ingabie Umuhoza Victoire, wari wunganiwe n’abunganzi batatu aribo Gashema Fabrice, Gatera Gashabana na Bikorwa Bruce, bose bemeranyije kuri izi nzitizi zazamuwe n’umukiriya wabo. ku bijyanye no kutamera neza ku mubiri Ingabie yabwiye urukiko ko adahabwa umuti w’amenyo igihe awukenereye ndetse n’undi muti w’uruhu yisiga. kuri ibi umushinjacyaha yavuze ko bidakomeye kuko urebye Ingabire ubona ameze neza kandi ko ikibazo cyaba ari ukutabonana na muganga kandi we bakaba babonana.
Ku bijyanye n’imitekerereze Ingabire avuga ko adahabwa umwanya wo kuvugana n’umuryango we uba i Burayi kandi ko umugabo we arwaye. Yavuze ko mu mwaka amaze afunzwe yavuganye n’umugabo we inshuro eshatu iyanyuma ikaba yabaye mu ijoro ryakeye. Ibi abibona nk’ikibazo kuko umuryango we ariwo uzamufasha kwishyura abunganizi be. Aha umushinjacyaha yavuze ko nta kibazo abibonamo kuko Ingabire asurwa kandi ko ntawe urajya kumusura ngo abuzwe uburenganzira.
Ku kijyanye n’imyemerere Ingabire avuga ko ahabwa umwanya wo gusenga ku cyumweru gusa kandi aba akeneye gusenga kenshi. Aha umushinjacyaha avuga ko mu igororero ariho abantu asenga cyane cyeretse niba we ashaka umuvugabutumwa we wihariye.
Indi mpamvu Ingabire atanga ni ukuba muri uru rubanza hari abandi bantu icyenda (9), bahuriye ku byaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gushaka guhirika ubutegetsi ariko akaba adahabwa umwanya ngo ahure nabo. Aha ni naho Gatera Gashabana, yatanze urugero mu rubanza rwaregwagamo Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, ko nabo byabayeho urukiko rutegeka ko bahura. Umushinjacyaha iki yagihakanye avuga ko icyabaye muri urwo rubanza ari abantu batabonanaga n’ababunganira kandi bwari uburenganzira bwabo ko icyari kigenderewe atari uguhura kw’abashinjwa. Uruhande rw’abaregwa ruvuga ko ibi byose bibabangamira mu gutegura urubanza kandi ko babimenyesheje bitari rimwe igororero n’izindi nzego zirimo na Minisiteri y’ubutabera.
Ijambo ubutesi ryavuzwe n’umushinjacyaha ntiryakiriwe neza n’abaregwa basaba umucamanza gusaba umushinjcyaha gukoresha imvugo nziza ariko umushinjacyaha akomeza gushimangira iyo mvugo avuga ko inzitizi zazamuwe n’abarega zidashingiye ku mategeko ahubwo zishingiye ku marangamutima ariyo mpamvu abyita ubutesi.
Umucamanza yasabye uruhande ruregwa gushyira ibimenyetso byose muri sisitemu bigaragaza aho rwagejeje izi mpungenge zarwo n’ibyo bagiye basubizwa bityo bikazashingirwaho kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Kamena, hamenyekana niba urubanza rusubikwa cyangwa niba Ingabire atangira kuburanishwa.

