Minisiteri y’ubutabera itangaza ko ubu ikurikirana abantu 4,698 babereyemo Leta umwenda ungana na 11,391,274,780 Frw. bityo ko hari serivisi za leta badashobora kubona zirimo na pasiporo batarishyura umwenda ukomoka ku manza batsinzwe.
Umwe mu bimwe pasiporo wo Mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge yabwiye ikinyamakuru Rwandanziza ko yamenye ko kwimwa urwandiko rw’inzira (pasiporo) byaturutse ku mwenda afitiye Leta ukomoka ku ihazabu yaciwe nyuma yo gutsindwa urubanza mu myaka ishize. Uyu yasabaga Leta ko yakorohereza abantu nkabo bashaka kujya gushaka akazi mu mahanga kugirango bazagaruke bishyure.
Ati: ” hano nta kazi mfite, naringize amahirwe mbonye akazi mu mahanga ( muri Oman), ariko nabuze pasiporo kubera icyo kibazo cy’umwenda w’ihazabu, umwenda mfitiye leta ni munini batanyorohereje ngo mbanze njye muri ako kazi nzagaruke nishyure sinziko nashobora kuyishyurira icyarimwe ndi hano.”
Ministeri y’uburtabera yasobanuriye Rwandanziza byinshi ku bantu bafitiye leta ideni rikomoka ku manza abo aribo, uko bakurikiranwa ngo bishyure, niba no kwimwa pasiporo n’izindi serivisi bikurikije amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye yerekeye uburenganzira bwa muntu.
Ibi ni ibisubizo byatanzwe na Ntwali Emile, ukuriye ishami ry’ubutabera muri minisiteri y’ubutabera ku bibazo yari abajijwe kuri iyi ngingo.
1. Amafaranga ya Leta akomoka ku manza abantu batsinzwe ni ayahe? (Ni ihazabu gusa cg hari n’andi?)
- Amafaranga ya Leta akomoka ku manza abantu batsinzwe ntagarukira ku ihazabu gusa. Arimo: Ihazabu (amende pénale) yaciwe n’urukiko ikishyurwa mu Isanduku ya Leta.
- Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’amagarama y’urubanza iyo urukiko rutegetse ko yishyurwa.
- Amafaranga yafatiriwe cyangwa yategetswe kunyagwa (confiscation/forfeiture) iyo itegeko cyangwa urukiko bitegetse ko ajya mu mutungo wa Leta.
- Amafaranga yose urukiko rwategetse ko yishyurwa Leta, arimo: indishyi zigenewe Leta, amafaranga yambuwe Leta urukiko rugategeka ko asubizwa.
2. Abantu babereyemo Leta umwenda mubamenya gute? Ntihaba hari abo mutamenya?
- Abantu babereyemo Leta umwenda tubamenya binyuze mu byemezo by’inkiko, binyuze muri sisiteme ya IECMS.
- Muri rusange, abafitiye Leta imyenda bose bagomba kumenyekana kandi bakishyuzwa, ariko bikorwa mu byiciro.
- Nta muntu ukwiye kumva ko azahisha umwenda abereyemo Leta; umuntu wese aramenyekana kandi agomba kwishyuzwa.
3. Hari urutonde rw’ababereyemo Leta umwenda ruri kuri website ya Minijust, rumazeho igihe. Ese abaruriho ntabwo bishyura? Ese nta bandi bantu babereyemo Leta umwenda nyuma y’aho uru rutonde rwatangajwe?
- Urutonde ruri ku rubuga rwa MINIJUST rugamije kumenyesha no gushishikariza ababereyemo Leta umwenda kuwishyura.
- Uru rutonde rugenda ruvugururwa maze abamaze kwishyura bagakurwaho, hakongerwaho abandi bashya.
- Kuvugurura urutonde bikorwa mu buryo buri periodic kugira ngo rugaragaze amakuru agezweho.
4. Itegeko ryemerera MINIJUST gufatira imitungo y’abo bantu ni irihe?
- MINIJUST ifatira imitungo hashingiwe ku mategeko agenga ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko: Itegeko Nº 12/2013 rigenga Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, n’Itegeko Nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza.
- Iyo icyemezo cy’urukiko cyabaye ndakuka kandi uwatsinzwe atarishyura, MINIJUST ishobora gusaba ko gishyirwa mu bikorwa hakoreshejwe gufatira cyangwa guteza cyamunara umutungo.
5. Ese umuntu ashobora koroherezwa mu buryo yishyura ayo mafaranga?
- Umuntu ashobora gusaba kwishyura mu byiciro iyo agaragaje impamvu zifatika.
- Minisiteri isuzuma ubusabe, kandi iyo bwemewe, impande zombi zishyira umukono ku masezerano agaragaza uburyo n’igihe umwenda uzishyurwa.
- Koroherezwa kwishyura si uburenganzira; iyo amasezerano atubahirijwe, hashobora gufatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko.
6. Ubu ni abantu bangahe mwishyuza, bafitiye Leta ideni ringana rite?
- Umubare w’abantu n’ingano y’umwenda bihora bihinduka bitewe n’ibyemezo bishya by’inkiko n’ubwishyu bukorwa.
- Kugeza ubu, MINIJUST ikurikirana abantu 4,698 babereyemo Leta umwenda ungana na 11,391,274,780 Frw.
7. Ese na passport ko abantu bayimwa nayo iba yafatiriwe nk’umutungo cyangwa ifite umwihariko wayo?
- Ntabwo MINIJUST ifatira pasiporo z’ababereyemo Leta umwenda.
- Ahubwo, ku bufatanye n’inzego zitandukanye, umuntu usaba serivisi yibutswa ko afitiye Leta umwenda, agasabwa kubanza kuwishyura cyangwa gusaba amasezerano yo kwishyura mu byiciro.

