Amerika na Israel bagiye kongera gutera Iran

Ikinyamakuru New York Times, kivuga ku bayobozi babiri batavuzwe amazina mu Burasirazuba bwo Hagati, cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kwitegura..

Ikinyamakuru New York Times, kivuga ku bayobozi babiri batavuzwe amazina mu Burasirazuba bwo Hagati, cyatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel biri kwitegura ibitero bishya kuri Irani, bishobora gutangira mu cyumweru gitaha.

Nk’uko bivugwa n’abayobozi bombi, basabye kudatangaza amazina yabo, imyiteguro ya Amerika na Israel bivugwa ko ari yo myiteguro minini ya gisirikare imaze kubaho kuva aho imiryano ihagaritswe.

Minisitiri w’ingabo wa Amerika yabwiye Inteko Ishinga Amategeko muri iki cyumweru ko Pentagon ifite gahunda ku bintu bitandukanye, birimo kwimura ibirindiro bya gisirikare, kongera cyangwa kwagura intambara nibiba ngombwa, ndetse no kugabanya no gukura abasirikare muri ako karere.

Ikinyamakuru The New York Times cyasubiyemo amagambo y’abayobozi ba Amerika bavuga ko Perezida Donald Trump aramutse afashe icyemezo cyo kugaba igitero, bumwe mu buryo ni igitero gikomeye cy’indege ku nyubako za gisirikare za Iran n’ibikorwa remezo, ubundi buryo ni igikorwa cyo ku butaka kigamije gukuraho ububiko bwa uranium ikungahaye kuri Iran, bikekwa ko yashyinguwe mu bisigazwa by’amabuye nyuma y’ibitero byabanje ku nyubako za nikleyeri mu ntambara yamaze iminsi 12.

Hagati aho, umwe mu bayobozi bakuru ba Israel yasubiwemo na televiziyo ya Channel 12 avuga ko Israel irimo kwitegura gusubira mu ntambara na Iran “igihe icyo ari cyo cyose.”

About the Author

Maak ‘n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui

Umwanditsi

Ikinyamakuru rwandandanziza kibanda ku nkuru za Politiki, Ubutabera, Ubukungu n’Uburenganzira bwa muntu. Inkuru zicukumbe niwo mwihariko wacu. Uburinganire, ubutabera n’amakuru agezweho atabogama

BlockSpare — News, Magazine and Blog Addons for (Gutenberg) Block Editor

Search the Archives

Access over the years of investigative journalism and breaking reports