AmakuruFeatured

Ebola yishe umuntu wambere i Bukavu

Ubuyobozi bw’Umutwe wa AFC/M23 bugenzura intara ya Kivu y’Amajyepfo , bwatangaje ko umuntu wa mbere yagaragayemo icyorezo cya  Ebola , mu mujyi wa Bukavu, uhana imbibe n’u Rwanda ndetse iza kumuhitana.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, ivuga ko Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yahamije ko “hari uwasanzwemo Ebola , mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu mujyi wa Bukavu .”

Kanyuka yavuze ko ari umuturage wari uvuye i Kisangani, muri Tshopo ahiganje umubare munini w’abanduye icyorezo cya Ebola.

Avuga ko yahise ashiramo umwuka  mbere yuko  hemezwa neza icyamuhitanye.

Ati “ Uwo muturage afite imyaka 28. Ku bw’ibyago yahise yicwa n’indwara mbere yuko twemeza nyirizina icyamuhitanye.”

Usibye Bukavu, mu bindi bice bigenzurwa na M23 birimo n’Umujyi wa Goma nawe wegereye u Rwanda, byatangajwe ko iki cyorezo cya Ebola naho cyahageze ndetse kimaze kwandurwa n’abatari bacye nubwo nta mubare nyirizina uratangazwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ,OMS, rivuga ko rihangayikishijwe n’uko ubuyobozi bwa RDC budatangaza umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo umunsi ku wundi.

Imibare iheruka ya OMS yo ku wa 17 Gicurasi 2026, abantu barenga 600 bamaze kwandura, mu gihe 139 bamaze kwicwa nayo.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui