Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ibinyabuzima (INRB) yemeje ubwandu bushya bwa Ebola mu bipimo byakusanyijwe mu burasirazuba bwa Congo.
Mu bipimo umunani byafashwe i Katwa muri Kivu y’Amajyaruguru, babiri bapimwe basanze banduye iyi ndwara.
Muri Bunia, ibipimo bine muri bitandatu byagaragaje ko banduye, harimo umuganga umwe w’Umunyamerika wakoraga muri misiyoni y’Abaporotesitanti muri icyo gihugu. Ejo hashize Prof JeanJacques Muyembe, umuhanga mu kuvura indwara z’ibyorezo, yahishuye ko hari umugore ubu uri kuvurirwa i Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa RDC utuwe n’abaturage bagera ku 850,000. Ibi byatumye u Rwanda ruhagarika urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wabwo. BBC yasabye kugira icyo ibivugana ho ni kigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi bw’ubuzima, ariko ntibaragira icyo bavuga.
Kuva icyorezo cya Ebola cyatangajwe ku nshuro ya 17 muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu, umubare w’abanduye wazamutse ugera kuri 17 banduye muri laboratwari, 12 mu Ntara ya Ituri, batatu muri Kivu y’Amajyaruguru, abandi babiri babonetse i Kampala muri Uganda.












