Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantagazwa Domitilla, yagaragarije abacamanza ko urukiko atari ikibuga cyo guhimaniraho kw’ababuranyi, abasaba kubahisha urwego rw’ubucamanza birinda isubika rya hato na hato ry’imanza.
Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inkiko mu Rwanda, ku wa 26 Kamena 2026.
Mukantaganzwa yagaragaje ko hari aho usanga ababuranyi cyangwa abacamanza basubika imanza bisa n’aho ari uguhimana.
Ati “Ntabwo urukiko ari ikibuga cyo guhimaniraho kw’ababuranyi. Wowe mucamanza wateguye imanza zawe, wazindutse uje kuziburanisha, ariko urangije uremeye, urakoreshejwe, umwavoka araje arasubikishije, ejo abigenza atyo n’ejobundi, bibaye rimwe, kabiri, bibaye 100, ntabwo bikunda. Nta n’ubwo bikwiye.”
Yagaragaje ko kimwe mu bitera ibirarane mu nkiko zo mu Rwanda no gusubika imanza bya hato na hato birimo, aho usanga hari n’aho umucamanza asubika urubanza nta nashyireho impamvu yatumye urubanza rusubikwa.
Ati “Hariho zimwe twarebye, ugasanga urukiko rwarazisubitse ariko ntirwashyizeho impamvu, cyangwa ugasanga baranditse gusa ngo ni impamvu z’urukiko. Impamvu z’urukiko ni izihe? Impamvu z’urukiko zibaho zitwa gutyo? Niba utarwaye, ukaba utagiye mu mahugurwa, ukaba utahamagajwe mu nama aha n’aha, izindi mpamvu zituma umucamanza wateguye urubanza, watumije ababuranyi, ataburanisha Abanyarwanda ni izihe?”
Mukantaganzwa yanagaragaje ko ikibazo gikomeye gishingiye ku kuba hari aho usanga imanza zisubikwa abantu bamaze kugera ku nkiko, bakoresheje amatike yabo, bishe imirimo n’ibindi, asaba abacamanza kubyirinda cyangwa bikajya bimenyeshwa ababuranyi mbere.
Impamvu yagiye abona zirimo abacamanza basa n’abihishamo bafatanyije n’ababuranyi babogamiyeho cyangwa abavoka babakoresheje.
Ati “Umuntu yaje kuburana, yakugeze imbere, arangije ngo arasubitse, nonese yazanywe n’iki? Wowe wazinduwe n’iki? Na ririya subika ndagira ngo mbwire abagenzuzi b’inkiko ko barikurikirana mu buryo bwihariye kandi impamvu z’isubika zikaba zumvikana.”
Ikindi kibazo yagaragaje ni isubikwa ry’isomwa ry’imanza kandi biba inshuro itari nyinshi, aho hari urubanza rushobora gusubikwa inshuro zigera ku 10.
Ati “Mudufashe duhe agaciro Abanyarwanda kandi natwe twihe agaciro, urukiko murwubahishe, ntabwo rugomba kuba ahantu ababuranyi baza gukinira cyangwa baza guhimanira.”
Hari umuturage Mukantaganzwa aheruka kwakira, wari ufite urubanza mu Rukiko rw’Ubucuruzi. Icyo gihe urukiko hari ibyo rwabasabye ababuranyi gukora ariko umwavoka w’umwe amuhamagaye abimubwira, ahita amubwira ko amwihannye kandi n’umucamanza arabyemera.
Mukantaganzwa ati “Ubwo se yari kumwemerera? Kumwihana naje, wangeze imbere, urubanza naruhamagaje mwese muhari? Hari kimwe, iyo biri mu nyungu y’uwo muburana nzaruburanisha, ariko niba ari wowe watanze ikirego, nzarusiba. Byoroshye gutyo, naho ubundi ibibazo bimwe na bimwe ni twe tubyiteza.”
Yasabye abayobozi b’inkiko kumva ko Urukiko ari ahantu Abanyarwanda bagana bashaka ko bahabwa ubutabera, uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bityo ko ushaka gukinisha abacamanza badakwiye kumuha impamvu.

