Amb. Aurélie Roussel-Garneau na Amb. François Nkulikiyimfura, mu gusinya amasezerano
U Rwanda n’u Bufaransa byashyize umukono ku masezerano abiri y’imikoranire arebana n’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira ndetse no korohereza abantu bagize imiryango y’abakozi bari mu butumwa bwa Leta bwa buri gihugu kubona akazi mu kindi.
Ambasade y’u Rwanda yatangaje ko muri uwo muhango, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. François Nkulikiyimfura, mu gihe ku ruhande rw’u Bufaransa hari ambasaderi wabwo mu Rwanda, Amb. Aurélie Roussel-Garneau n’Umuyobozi ushinzwe abanyamahanga mu Bufaransa muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Touvet.
Abo bayobozi bose bashyize umukono kuri ayo masezerano bagaragaje ko afite uruhare rukomeye mu kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ayo masezerano yashyizweho umukono nyuma y’’uko ku wa 2 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, bafunguraga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina rya ‘Les Archives’.
U Rwanda n’u Bufaransa bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, uburezi, ubutabera n’izindi zinyuranye.

