Urukiko rwemeje urupfu rwa Kabuga rwicuza kutamuburanisha
Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), rwemeje urupfu rw Kabuga felecien wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi runatangaza ubuzime ku rubanza rwe.
Kabuga yapfuye taliki ya 16 Gicurasi, aguye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiwe kuva muri Nzeri 2020 nyuma yo koherezwa muri uru rukiko avuye mu Bufaransa aho yafatiwe muri Gicurasi uwo mwaka.
Inteko yaburanishije uru rubanza yari igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Iain Bonomy, Mustapha Baaj na Margaret M. deGuzman.
Urukiko rwerekanye ko bibabaje kuba urubanza rwa Kabuga Félicien rutararangiye ngo urukiko rurufateho icyemezo cy’uko uregwa ahamijwe ibyaha cyangwa agizwe umwere.
Umucamanza Bonomy na we yakomeje agaragaza ko urupfu rwa Kabuga rushimangira ko hakenewe ubufatanye mpuzamahanga n’ubutabera mpuzamahanga.
Yibukije kandi ko urwo rubanza rwa Kabuga ari rwo rwa nyuma uru rukiko ruburanishije ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byakorewe muri Yugoslavia.
Kabuga ni umwe muri ba ruharwa bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamaze imyaka 26 yihisha ubutabera, aho yakingirwaga ikibaba n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, abifashijwemo n’umuryango we.
