Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abana 7188 bakekagwaho gukopera ibizamini bisoza amashuri abanza bagomba gusubiramo ibizamini bya Leta bya 2025-2026.
Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze ku wa 30 Kanama 2026, rivuga ko iperereza ku bikorwa byo gukopera byakekwaga mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025/2026 ryemeje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba 254 byakorerwagamo ibizamini, byarimo abanyeshuri 7.188 hirya no hino mu gihugu.
MINEDUC igaragaza ko ubusanzwe uwakopeye ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze.
Iti “Iperereza ryagaragaje ko bimwe muri ibi bikorwa byo gukopera byateguwe cyangwa bikagirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bahawe inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.”
Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, giherutse gutangaza ko mu byo babonye bidasanzwe harimo kuba abana bari mu cyumba kimwe barabaga banditse isubizo kimwe ku kibazo runaka ndetse hamwe ugasanga bose bacyishe.
Itangazo riti “Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.”
Ibi bizamini bizasubirwamo kuva ku wa 2-4 Nzeri 2026.
Biteganyijwe ko tariki 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y’ibizamini, ibigo bizakorerwaho n’andi mabwiriza akenewe, na ho Minisiteri na NESA bikazakorana bya hafi n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza mu buryo bwitondewe.
Iti “Minisiteri yongeye gushimangira ko ubuzirange bw’ibizamini bya Leta budashobora kugibwaho impaka. Bityo, izarushaho gukaza ingamba zo kunoza imitegurire y’ibizamini, kubirinda no kugenzura uko bikorwa. Abantu bose bazagaragaraho kuba barateguye, barafashije, baragize uruhare urwo ari rwo rwose cyangwa bararebereye nkana ibikorwa byo gukopera no gukopeza bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2025/26 barenga ibihum

