Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, igiye gutegura itora ry’umudepite umwe usimbura Icyitegetse Venuste, weguye kuri izi nshingano ku mpamvu ze bwite nk’uko byemejwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ifite iminsi 90 yo kuba yateguye aya maatora nk’uko Itegeko Ngenga n° 002/2026.OL, ryo ku wa 25/05/2026 rigenga amatora ribiteganya mu ngingo yaryo ya 90.
“(1) Mu gihe Umudepite utari ku ilisiti y’umutwe wa politiki cyangwa iy’ishyirahamwe ry’imitwe ya politiki avuye mu murimo igihe cya manda
gisigaye kirenze umwaka umwe, Komisiyo, imaze kubimenyeshwa na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ikoresha itora ryo kumusimbura mu gihe kitarenze iminsi 90 ibarwa uhereye ku munsi Komisiyo yabimenyesherejweho.
(2) Umudepite utowe arangiza igice cyari gisigaye kuri manda y’uwo asimbuye.”
Icyitegetse Venuste, weguye yari ahagararaiye urubyiruko kuko yinjiye muri iyi Nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite nyuma y’amatora rusange ya 2024 atowe n’urubyiruko. itegeko riteganya ko iyo umudepite yeguye manda ye yari isigaje igihe kirenze umwaka asimburwa, iyo ataturutse mu mutwe wa politki cyangwa ihuriro ry’imitwe ya politiki hakorwa amatora bushya.
Iri tegeko ngenga rishya ryavuzwe haruguru riteganya ko perezida wa Repubulika ariwe ugena inteko itora umudepite uhagarariye urubyiruko. Ibi bivuze ko iri teka rigomba gusohoka vuba kugirango ryemeze inteko itora n’uziyamamaza azagire igihe cyo kuyiyamamazaho.
Si ubwambere umudepite uhagarariye urubyiruko yeguye kuko no muri manda ishize y’abadepite bwana Kamanzi Ernest, nawe wari uruhagarariye yareguye ku mpamvu ze bwite. gusa ni ubwambere hagiye kuba amatora asimbura umudepite weguye kuko icyo gihe ubwo kamanzi yeguraga igihe cyari gisigaye ngo mandaye irangire nti cyemeraga ko yasimburwa.
Abandi abdepite beguye ababga baturuka mu mitwe ya politki bagasimbuzwa hakoreshejwe urutonde imitwe baturakamo yakoreheje mu matara.

