Muganga Eugene Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa agiye gutangira kujurira igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 27.
Ni urubanza rw’ubujurire ruzatangira ku wa kabiri mu rukiko rwa rubanda rw’ubujurire narwo ruri i Paris mu Bufaransa, aho uyu asanzwe aba. Rwamucyo washinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu iburanisha ryambere yahamwe n’ibyaha birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, kubiba urwango rushingiye ku bwoko no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu. Ibi nibyo byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 27 n’ubwo we n’abamwunganira batigeze bishimira umwanzuro w’urubanza.
Ibyaha rwamucyo yahamijwe yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, aho yahoze akorera umwuga we w’ubuvuzi muri CHUB, n’ubwo we yaburanye abihakana akavuga ko ari mu bantu batigeze bagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi guhera muri Mata 1994.
Urubanza rw’ubujurire bitanyijwe ko ruzarangira taliki ya 17 Nyakanga, rukaba ruhanzwe amaso n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibarizw amu Bufaransa n’ahandi.

