Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihada yatsinzwe ubujurire kuko urukiko rwemeje ko yatije umurindi abakwirakwije amashusho ya Yampano
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyarahanishijwe Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad ahamijwe gutiza umurindi abakwirakwije amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.
Urukiko rusanga raporo yakozwe n’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga yagaragaje ko muri telefoni za Djihad zari zarafatiriwe nta mashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina yakwirakwije ahubwo ko bayasanzemo.
Hari kandi indi raporo yerekanye kandi ko Rukundo ari we wohereje muri Group ya WhatsApp amashusho ya Yampano mu gihe hari n’igaragaza ko Djihad yari muri Group ya WhAtsap ishyirwamo amashusho y’urukozasoni.
Ku kijyanye no gusakaza screenshot Urukiko ruvuga ko bitaba bigize icyaha kuko nta kigaragaza ko yari amashusho y’urukozasoni.
Umucamanza yagaragaje ko icyo Djihad yakoze ari ugutiza umurindi abakwirakwije amashusho ya Yampano kuko yakoze ibiganiro kuri YouTube afite ingoma n’ifirimbi aririmba ngo ‘imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye’, akaba yarashishikarije abayisakaje.
Hari kandi kuba ntacyo yakoze mu gihe amashusho ya Yampano yashyirwaga mu rubuga rwe bityo ko ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha kuko imyitwarire ye yo kuririmba amashusho y’urukozasoni nta shingiro rufite.
Abandi nabo uru rukiko rwemeje ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite ni Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor na Kalisa John uzwi nka K John kigumaho
Kuri Kwizera Nestor wemeye icyaha akanagisabira imbabazi ndetse agasaba kugabanyirizwa igihano cyangwa kugisubikirwa, Urukiko rusanga kuba yaremeye icyaha igihe cyo kujurira cyararenze nta gaciro bikwiye guhabwa.
Ukwemera icyaha kwa Papy Nesta ngo kwabaye mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza mu bujurire naho mu rw’ibanze n’umwanzuro wo kujurira yari yatanze yahakanaga icyaha.
Ibyo bishingiye ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko ukwemera icyaha bwa mbere mu bujurire aba ari ingingo nshya kandi itemerwa mu bujurire ku buryo kwemera icyaha bwa mbere mu bujurire bitagira akamaro ngo kuko ujurira aba azanye ingingo nshya ataburanishije mu nkiko zibanza kandi umucamanza w’ubujurire afite gusa inshingano yo gukosora amakosa yaba yarakozwe n’izo nkiko.
Urukiko kandi rwerekanye ko Kalisa John yoherereje amashusho uwitwa Papa Cyangwe bityo ko kuba Urukiko rubanza rwaramuhamije icyaha nta nenge bifite.
Kuri Ishimwe we urukiko rwagaragaje ko atigeze agaragaza inenge anenga urukiko rubanza rwamuhamije icyaha kandi ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo ahamwe na cyo.
Ku bijyanye n’ibihano, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso muri icyo cyaha, rwasanze ntacyo akwiye kugabanyirizwa.
Kuri Ishimwe, Kalisa John na Kwizera na bo ubujurire bwabo ntibwahawe ishingiro, bityo ibihano bahanishijwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aba ari byo bigumaho.
Rwategetse ko Kalisa John atanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20 Frw kuko aburana adafunzwe
