Ibiheruka
Ugushyingo 10, 2021

ABANA BA RWAGISHENGA

Abana ba Rwagishenga bari intwari cyane, ariko umwami w’I Bungeri abanyaga inka. Nabo bakomeza kumuhiga, bajya no guhakirwa ahandi izindi nka, ari na ko bashaka amaboko. Aza rero aho bari bahatswe kuko yari amaze gushyekerwa, ingabo z'uwo w'i Bungeri barazitsemba kuko bari bazi icumu cyane. . Nuko bene Rwagishenga bagarura inka zabo, bigarurira n'icvo gihugu cy'u Bungeri.

Ugushyingo 18, 2021

AGAHUNGURUBEBE

Ni agakoko kateye ubwoba umusozi, abaturage barahunga bacika kuri uwo musozi. Hasigara umugabo umwe n'umugore bashoboye kukihisha kuko karyaga abantu koko. Bakomeza kubana bakihisha ubundi bakabeshya, ariko kubera ko uwo mugabo yakundaga urwagwa cyane, kaza kumurehesha urwagwa karamwica karamurya. Kamaze kumurya, gahita gapfa, hasigara umugore n'abana yari amaze kubyara.

Ugushyingo 14, 2021

AGASAMUNYIGA, NYIRABARAZANA N'URUKWAVU

Agasamunyiga na nyirabarazana n'urukwavu byari bifite nyina umwe. Apfuye urukwavu ruriruka rujya kumutabariza ntirwagaruka. Nyirabarazana igenda imuririra ntiyagaruka. Agasamunyiga gasigara aho kamwiyegetse akaboreraho. Ni yo mpamvu agasamunyiga kanuka, urukwavu rukamenya kwiruka, nyirabarazana igahora irira.

Ugushyingo 21, 2021

AGAPFUKURU (akarema karongoye umukobwa wananiranye)

Umugabo yabyaye abahungu batanu. Uwa gatanu ari akarema. Abo bahungu bane bareshya umukobwa arabananira. Ka karema kavuga ko kazamurongora. Bagategera inka. Gafata igitoke kajya iwabo w'uwo mukobwa arakazimanira, nyuma karagenda gasiga cya gitoke. Umukobwa arakigakurikiza, kagenda kamusiga kugera imuhira. Umukobwa ahageze ako karema gaturukamo umusore mwiza karamurongora. Za nka bagategeye karazibona.

IBYASUWE CYANE IKI CYUMWERU