AGAPFUKURU (akarema karongoye umukobwa wananiranye)

  • Yanditswe tariki 21 Ugushyingo, 2021

Umugabo yabyaye abahungu batanu. Uwa gatanu ari akarema. Abo bahungu bane bareshya umukobwa arabananira. Ka karema kavuga ko kazamurongora. Bagategera inka. Gafata igitoke kajya iwabo w'uwo mukobwa arakazimanira, nyuma karagenda gasiga cya gitoke. Umukobwa arakigakurikiza, kagenda kamusiga kugera imuhira. Umukobwa ahageze ako karema gaturukamo umusore mwiza karamurongora. Za nka bagategeye karazibona.

Habayeho umugabo akitwa Rwagishenga, abyara abana bane. byara Rwakigarama, abyara Mugasa, abyara Bimugumaho, Abyara Nyirimoso. Agatunga inka zikitwa Uruhurubambitse, zikaba nyinshi cyane. Abana be bakaba intwari.

Habayeho umugabo abyara abana bane· abyaramo 'agapfukuru (akarema) ka gatanu. Maze noneho abasore bareshya umukobwa baramunanirwa, baramuganira.

Ka gapfukuru kati "jyewe nagenda nkamureshya namuzana". Bati "ntabwo wamuzana". Ati "ngaho nimuntegere". Umusore ati "ndaguha inka". Uko ari bane bamuha inka enye. Maze ka gapfukuru gaherako karababwira kati "mugende munshakire agatoke'”. Baragenda bamushakira agatoke barakamuzanira, bamu_rangira iwabo wa wa mukobwa.

Gapfukuru aragenda asanga umukobwa acunda kandi anatetse Ati "ye mukobwa, mfungurira". Umukobwa ajya mu nzu aramufungurira, Amaze kumufungurira, agapfukuru karigendera, kageze ku irembo, wa mukobwa arambika igisabo hasi aramubwira ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe". Gapfukuru _aranga aricunda yigira nko hirya y'irembo. Umukobwa aramubwira ati " Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe, nsize igisabo cya mama hanze". Maze Gapfukuru aramubwira ati

"Nzanira, nzanira, mama mwiza, Nzanira, nzanira, shenge ryiza, Uwararana nawe yaruhira kuzakira".

Agapfukuru karashinga kigira hirya. Umukobwa akirukaho. Gapfukuru arakomeza aragenda. Umukobwa ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe,nsize igisabo cya mama hanze". Gapfukuru aramubwira ati

"Cyo nzanira, nzanira, mama mwiza Cyo nzanira, nzanira, shenge ryiza, Uwararana na we yaruhira kuzakira".

Agapfukuru karagenda ntikamwumva. Agiye kukagera iruhande agapfukuru kariruka. Noneho Gapfukuru aba ari gusingira hafi y’iwabo. Maze noneho umukobwa aramukurikira ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe,nsize igisabo cya mama hanze". Gapfukuru aramubwira ati

"Cyo nzanira, nzanira, mama mwiza Cyo nzanlra, nzanira, shenge ryiza, Uwararana na we yaruhira kuzakira".

Umukobwa akandagiye aho ngaho ku irembo, Gapfukuru yiterera mu mbuga. Umukobwa ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe, nsize igisabo cya mama hanze". Gapfukuru ati

"Cyo nzanira, nzanira, mama mwiza Cyo nzanlra, nzanira, shenge ryiza, Uwararana na we yaruhira kuzakira".

Umukobwa aragenda arenga irembo aba yikubise mu mbuga. Gapfukuru arihuta no mu muryango. Undi ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe, mwana we, nsize agasabo ka mama hanze”. Gapfukuru ati

"Cyo nzanira, nzanira, mama mwiza Cyo nzanlra, nzanira, shenge ryiza, Uwararana na we yaruhira kuzakira".

Umukobwa aba yitereye mu muryango Gapfukuru aba yitereye mu mbere. Undi ati "Gapfukuru, Gapfukuru, mwana wa Ndabateze, enda agatoke kawe, nsize agasabo ka mama hanze". Undi ati

"Cyo nzanira, nzanira, mama mwiza Cyo nzanlra, nzanira, shenge ryiza, Uwararana na we yaruhira kuzakira".

Umukobwa aba akurikiye Gapfukuru mu mbere, Gapfukuru amusumira akaboko rurasumirana, uri hasi ninde? Ni umukobwa, Maze muri ako kanya ka Gapfukuru kaba karaturitse, gaturikamo igisore, maze karongora wa mukobwa.

Maze za nka Gapfukuru arazisama, atsinda ba bahungu, maze wa mukobwa aramurongora.

Sijye wahera!

IBINDI WASOMA

Duhe Igitekerezo kuri iyi Nkuru