AGAKONI GAKIZA

  • Yanditswe tariki 14 Ugushyingo, 2021

Umwana yavutse mu nzara, se amukorera, agakoni keza ngo ajye akajyana gusabiriza. Umwana afata agakoni aragenda. Aho ageze bakamufungurira. Aragenda agera kwa nyirasenge, aramufungurira aramwondora, aramukiza, aramutunga baratunganirwa.

Hibereyeho umugabo abyara abana benshi. Muri bo abyara umukobwa, Mu gihugu cyabo inzara irahayogoza, Wa mwana abonye ko agiye kwicwa n'inzara, yigira inama yo kujya ajya gusabiriza mu bakize.

Se yari yaramuciriye agakoni keza, Aragenda, agera ku bahinzi, ati "mwakoze, Baramwikiriza". Arababaza ati "nta we naha kano gakoni kanjye hanyuma akampa ibyo kurya"? Noneho ba bakozi baramwemerera bamuha ibyo kurya ku ngurane ya ka gakoni ke. Amaze kurya baramubwira ngo nagende aranga, arababwira ati

"Ntarira ngahwera, mumpe agakoni kanjye, Ndi I Nyamiseke, i Nyamisemburiro, Abana barira ba nyina ntibumve, Kwa Nyirandahoze na Nyirandazimye, Mumpe agakoni kanjye".

Wa mwana agakoni ke barakamusubiza yikomereza kugenda. Agera ku bahinzi arababaza ati "mwa bahinzi mwe sinabihera kano gakoni kanjye maze mukanyihera ibiryo"? Abahinzi benda agakoni, wa mwana bamuha ibiryo. Ararya, arangije ararira ati

"Ntarira ngahwera, mumpe agakoni kanjye, Ndi I Nyamiseke, i Nyamisemburiro, Abana barira ba nyina ntibumve, Kwa Nyirandahoze na Nyirandazimye, Mumpe agakoni kanjye".

Agakoni barakamusubiza, umwana aragenda, yagera aho ashonje hari abakozi, akabasubirira muri ya magambo, akongera agafata agakoni ke. Aragenda agera kwa Nyirasenge atari ahazi baramufungurira, baramwondora, ashize impumu ababwira uko yagenze, baramwakira, baramutunga aratunganirwa.

Si jye wahera.

IBINDI WASOMA

1 watwandikiye

Duhe Igitekerezo kuri iyi Nkuru