ABAHUNGU BA RWAGISHENGA

  • Yanditswe tariki 10 Ugushyingo, 2021

Abana ba Rwagishenga bari intwari cyane, ariko umwami w’I Bungeri abanyaga inka. Nabo bakomeza kumuhiga, bajya no guhakirwa ahandi izindi nka, ari na ko bashaka amaboko. Aza rero aho bari bahatswe kuko yari amaze gushyekerwa, ingabo z'uwo w'i Bungeri barazitsemba kuko bari bazi icumu cyane. . Nuko bene Rwagishenga bagarura inka zabo, bigarurira n'icvo gihugu cy'u Bungeri.

Habayeho umugabo akitwa Rwagishenga, abyara abana bane. byara Rwakigarama, abyara Mugasa, abyara Bimugumaho, Abyara Nyirimoso. Agatunga inka zikitwa Uruhurubambitse, zikaba nyinshi cyane. Abana be bakaba intwari.

Ajya gupfa ati " bana banjye dore abatware bariho iki gihe baranyanga, nyabuna murabe intwari muzarwane ku Ruhururambitse''. Umuhungu we Rwakigarama, ati " nzazirwanaho ahubwo nzazigwe imbere". Bukeye baba aho ngaho, umuntu witwa Kamanya agatura ahitwa I Bungeri, inka agambirira kuzazitera.

Bene Rwagishenga inkuru ibageraho bafata amacumu yabo, bafata imiheto yabo barabibyagirana. Bukeye Kamanya arabatera, abateza igihugu kandiari bane gusa, Bararasaana abatwara inka magana atatu izindi barazimwima. Aragenda azigezayo aragaruka, Bararasaaana izari zisigaye arakukumba arazijyana azigeza I Bungeri.

Abana basigaye aho baricara bati” Ngaho rero Uruhururambitse ziragiye” ziragiye,Kamanya arazitwaye, ubu se tubigenje dute"? Nyina ati “bana banjye mwari intwari na mwe nimurebe uciye bugufi na mwe mumuhungubiranye, mwishakireyo intizo". Nibwo bateye umuntu w'impumyi, bamutwara inka magana atatu, inka barazizanye n’aho ngaho.

Bamaze kuzigeza aho banyoye amata, bukeye barashoka, bandi babiri barongera barashoka, bageze ku ibuga baradahira, bamaze kudahira barashora. Abahungu uko bakazije imbere, inka barazikubira ziraza no mu ibuga uko zakabaye ntibagabanya. Abandi bati "basha, mwaba ibicucu Mubura kurumanza Uruhurubambitse. mukarumanza izi nka". Abandi bati "ntabwo twashobora kwimira inka zidafite izina zirakavuna umuheto. Nimwite inka izina tubone kuzazimira zinywere neza.” Mukuru wabo ati “mwokanyagwa mwe, nimuvemo umwe w’umusore azajye kuzinywanira kwa Rwaburamiro rw;icyara kimwe izazibyarire uburiza mu bubuguma,nzabone kwita inka uzina. Naho izina ni Ubuvivi”.

Baratashye banyoye amata. Kamanya inkuru imugeraho bati ”barungutse ga ye babonye izindi ”. Arabateye, amaze kubatera inka araza arazitwara. Bati”yuu! Uriya muvunamuheto tuzamugire dute? Noneho nimuze tujye kumuhakwaho, duhakwe muzacu,umworo asanzwe ahakwa mubucucu”. Bagize nyina bati”urabeho, baragiye no kwa Kamanya”.

“Ese umusohoza ninde”? Bati “ni Kanyamugenge ka Rukongi mubyara wacu,kandi ni umukwe wa Kamanya uyunguyu watunyaze”. Abahungu baraboneje, batungutse mumarembo kwa Kamanya, mubyara wabo arababona, ati”amashyo ban aba Rwagishenga”? Bati “Amashongore Kanayarungenge ka Rukongi mubyara wacu”. Ati”Murashaka iki mucyaro cya Kamanya”? Bati “turashaka inka n’abageni”.

Asubira murugo kubabariza. Umushumba aba anyuzeho n’inguta y’amata ishembye igeretseho ikiremve isazi zigitonzeho. Murumuna wabo abonye cya Kiremve araruka. Ubwo arahaguruka mukuru wabo yihungura ku kabuno ati”Nimuhaguruke tujyende ntabwo nahakwa aharukishije murumuna wanjye Nyirimoso”.

Barikamata bageze munzira bati “Sha? Ko turi abatesi? Ngo Nyirimoso ararutse arukishijwe n’ikiremve? Dute ubuhake twari tugiye kubona? Hariya bimurukije abibonye hanze, ibyo abaona munzu biragenda bite”? Bati “Tugende tujye guhakwa kwa Kajuga I Gar ani muramu wa Kamanya. Umusohoza ninde”? Bati “ni Yaramba ya Barebare mubyara wacu”.

Baraboneje n’I Gara. Bahageze ku Karubanda, mubyara wabo arababona, ati “amashyo bana aba Rwagishenga”.Bati “Amashongore mwana wa masenge”. Murashaka iki muri iki cyaro cya Kajuga”? Bati “Turashaka inka n’abageni”.

Aragenda abazanira intebe baricara. Aarababwira ati”nimujumgunye izo mbando za Nkore, Urukangara rw’impara rwababenga ndakambura Rwihura”.(Ubwo aravuga abakobwa b’iwe). Ibibando barabijugunya. Agira umugaragu we ati “fata amafuni uyuzuze urutete, ujye kwa Gakamba umuyumbo,abacurishirize amacumu, maze baze basange umuhungu wanjye Rubango bajye kumasha I Simbi”. Umugabo aragiye no Ku Muyumbo kwa Gakamba acurishije amacumu araje ayashinze hariya.

Uwitwa Rwakigarama, nibwo irye aribakuje. Ararikaraze babona ingirwamuhunda icitse ubushingwe iguye hariya. Ayi “Ese iri cumu wancuriye?urabona naritera umubisha”? Bene nyina bayandagaramo baracagaguye ubushingwe bujya aho. Umucuzi ati”Uhh! Ko nacuriye abantu benshi nacuriye n’ibikoko? Nimutahe ejo muzagaruke”.

Aragiye ashatse iminzenze arayibaje , arakwikiye arabaha. Abahungu baje ubucumu barabucagagura. Ati “Iri ni ishyano ndarigira nte? Mbuze amacumu ya ziriya ntwari”? Aragiye arababwira ati ”mutahe, noneho ejo muzaze”.

Agiye ku musozi w’I Gitwa, ahasanga umurama w’umwimerere munini arawukukumura awuranduramo imizi yawo ine. Araje arayibaje arayibabuye akwikiyemo ya macumu arayababuye. Haje uwo mukuru, icumu ararikabakabye, arikaraze aritigishije, umuhanda unyurana n’ikigembe byikubira mu gikonjo ati “Rutanga Rwabiri”!

Bene nyina bayandagarano, amacumu bemeza ayo. Baragenda No kwa Kajuga I Gara. Kajuga ati “Ngaho rero nimusange Rubango, kandi Rwakigarama nguhaye Nyagikongoro mushiki wanjye uzamurongore,nijye umuguhaye”. Undi ati”iii. Ariko twagenda bwose,nikoko tubonye abgeni, tubonye ubuhake,tugiye mu rugerero,tubanje kubwira umukecuru wacu ko twabonye ubuhake duhite tugenda”. Ati “ni byo”.

Abahungu barikamata bambuka uruzi n’ikiyaga. Bageze hakurya yarwo, babona wawundi mubyara wabo Kanyamugenge, umwe wabasohozaga hambere za nka zabo”Uruhururambitse” arazishoye. Ubwo nyine yari umukwe wa nyir’ukubanyaga. Ubwo aragenda azibwira ngo ni zigwe mporo zirimo inka yitwa Ibambaryangabo, izindi zitayitera amazi mu mukondo w’inda igata ikiramburura.

Kanyamugenge arababona, ati “yayayayaya! Bariya bana ani bene Rwahishenga”.

Kanyamugenge , ati” amashyo bana Rwagishenga”. Ati “Utwo ducumu tw’udushara shahu mudukuye hehe”? Bati “Tudukuye kwa Gakamba I Muyumbo”. Ati”ko musa nzbigize intwari, ubwo mwatera icumu umuntu mukamuhamya”? Undi ati”oya mwana wa masenge riratura ubwangati mumhanda rifite ubugi, rifite ube…. Bwa Gakamba I Muyumbo, ndakubaha kandi ngufitiye urukumbuzi”.

Undi ati “puuu!Wantera wowe ukampamya”? Murumuna we ati “Nyabusa gerageza umutere ataboa ahagaze imbere y’inka zacu akagirango wishwe n’ubunamba. Mutere yo gapfa atabyaye n’ubwo ari mubyara wawe, atabona ari imbere y’inka zacu akagira ngo twazize ubunamba”. Umwana azunza akabuno , akebutse abona agasindu nka ahariya, akomaho igiyuza cy’ikirenge aba yarirekuye. Undi rimukubita mu gihorohori hejuru, rimwoga munda, rimutunguka mu kibero, ririgita mukuzimu hasiagara umuhunda.

Ubwo bikubita mumazi barambuka ngo aze akorakora umuhanda ati “Yayayayaya”! u Bungeri bwa Kwimbwa burakajya, nsigaye ntera ntera icumu hagasigara I musozi umuhunda”? Icumu ararikura, amaze kuricukura inka abarazishorera baragenda. Baraje no kwa nyina wabo akaba nyirasenge w’uwo bamaze kwica, uwo wari mubyara wabo, arabasuhuje baracecetse,abahaye itabi bariyangiye, abahaye amata y’intizo bariyangiye.

“Ese ni ibiki bana ba Rwagishenga”? ko mumeze nk’abacumuye I bwami mukaba musa n’abareze incuti. Mwakoze iki kibi”?Bati “eee”! Nibwo abahamagaye mubyivugo ati”mbese Rwakigarama rwa Rwagishenga, mbese Mbaba wa Mabi ya Makira wagambiye mu rugo rw’umuhima, umwana akagambira mu nda ya nyina bitabaye,umuvu w’amaraso ugeze murugo”, ati “reka umwice umuhenebereze ni ko abahima b’inka ya Nyamutukura bota inka kandi inka zahaze amakama kare ”. Ati”ko bazi korora,nawe ugatwarira abiri,ntibagiye batwarira ane cyangwa atanu”? Ati”reka ujye ubacumita icumu ibitorogo bigambire ha mabondo. Ko ari wowe mukuru mwakoze iki”? Undi ati “eee”!

Ati “mbere Mugasa uryamye uryama mu mburane ingabo ukazimara umutoranda uwishe inkuna ya bwiruka akica n’iya Kagaji ni we Rwankurumbi n’iyo hejuru wajya kuyivuna ibaba”! Niko? Iyo abanda bampishe nawe uarmpisha”? Ati “eee”!

Ati “mbere Bimugumaho”! Ati “Mbere Byarubirabura”! Ati”mbere Mukayambanje intambara uruguma nawe urampisha”? Bati “eeee”!

Ati “Ese ubu mfe guhamagara na bucura”? Ati”Nyirimoso utwaririra ibumoso ntutwarira intandi nk’abahima b’I Nkore ya Nyamutukura bikoresho mu nnyo, niwowe Ruganda rw’abacuzi,niwowe Rushengo rw’abatarati, Ni wowe Kabira gahisha abanyanguha n’abagafite barakwikingira. Mwakoze iki? Ese mwacumuye I Bwami”?

Bucura ati “Singiye kuguhisha dore igihe baguhishiye, tumaze kwica mwisengeneza wawe Kanyamugenge ka Rukongi,ikindi kandi ni umukwe wa Kajuga uduhatse”. Nyina ati ”Apuu! Ni ibyo? Nimunywe amata mugende iyo imbwa ipfuye iramanikwa. Nimusubire mubuhake ntacyo bizabatwara”. Abahungu babahaye amata baranyoye.

Baragiye bageze murugo basanga inkuru yarakongereye ko umukwe wabo yapfuye, basanga nyirabukwe ariwe nyirabuja yararize. Hasoka Kajuga ariwe ubahatse ati ”Murikunguta mukarira ngo bene Rwagishenga bishe Kanayamugenge? Iyo imbwa ipfuye iramanikwa. Nibajye murugerero. Nanjye se mfakaze mushiki wanjye Nyagikongoro mbice”? Ati “Nimwigire mu Rugerero mujye kurasa I Simbi, nimubihorere”.

Abahungu baraboneje berekeye irya, Kamanya umwe wa mbere wabanyaze, Atuma kuri murumuna we Kajuga ati “mwohereze Rwakigarama rwa Rwagishenga amukubite inkweto mukiziba cy’inda amwicare hejuru”. Ati” Urabona ngo anyicire umukwe wanjye nakundaga? Arakabura umukwe akunda”.

Undi aramusubiza ati “ugende umbwirire Kamanya uti ngo we Kajuga ni impyisi, Rwakigarama n’amabya ye, nta mpyisi irya amabya yayo. Niba ari indozi iradonde. Uti”bantu b’I Bungeri mwese. Nimukorere mukoranye impaca, mukore ku gahembe,mwese mutere,dutere kwa Kajuga”.

Baraboneje inkuru ya mpuruyaha iraza ibwira Kajuga iti “wo kanyagwa we,ejo uzaterwa, abana bawe ntibahari, bari mu rugererero, jya kwihisha”. Kjuga ati “muntu wavuzaga urwamo, ingoma yawe yijishe. Inka yanjye yitwa ingondo,nimuyizirike amateke ku rurimi, mujye kuyihisha, mujyane mu kabira gahisha abanyabwoba”. Bamanuye ingoma, bayishyize mu kabira n’inka na nyirayo. Inkuru izakagere isanga abahungu baramasha isimbi bati”murakanyagwa muriho muramasha kandi so inkende zirimo zimunyarira mu kabira gahisha abanyabwoba? Ejo kamanya azamutera namwe muri aho ngaho”?

Abahungu babyumva nk’ejo,bikugera ubwo. Bageze murugo bati “nimumuzamure niba hari ikiba kibe”. Bati “ingoma ”ni ijye ku nama”.

Rwamo bayihaye umurishyo. Baziritse intango aho ngaho.

Arahagurutse umuhungu we Rubango ati”Ndasomye Rubango rwa Nkomati. Ndi umuhigirayibenga, ndi uwa Rugaju rwa Nyabantu. Nshya anaga aho amcuu ashyize ubugi”. Ati “nzica Abangeri kugeza bashize”.

Haza mubyara we ati”Ndayisomye Yaramba ya Barebare mu biti binini by’imiseke n’imikisekera,bandase bamparitse, ari bane,ari batanu bampora Kajuga ka Rwera ngo atazampa akari imanzi”. Ati “Nzica Abangeri kugeza bashize”.

Hahaguruka bene Rwagishenga ati “ndayisomye Mugasa Ndyama ndyama mu mburane ingabo nkayimara umutorano nishe inkuba ya Bwiruka, nica n’ya Kajaga n’iyo kwa Nkurukumba n’iyo hejuru nje kuyivuna ibaba”. Ati “Nzica Abangeri kugeza igihe bashiriye I Musozi”.

Nuko bose banyura mu byivugo byabo. Igihe bakiri aho ngaho, Abangeri baba barayagaye, bumva amajeri araguruka, bumva inkware ziraguruka abati “duterewe mubana b’inkoko mwo kanyagwa mwe”?

Babasanganira kw’irembo ariko umukuru muribo akaba yahize uwo Rwakigarama ati “Ikimenyetso kizerekana ko nzica Abangeri ,ndashaka gupfakaza uwo mugore kabiri,mbre nishe umugabo we Kanayamugenge”. Ati “yahuguwe na Byambirinkorogoto niwe nzabanza”.

Rwambikanye, babona uwo mugabo wamuhamagaye ariranga n’ingabo, aba yamutoranije, umuhungu arimugubita hagati y’amaso amubirirndura aho ngaho. Aramukandagira ati”yayayayaya! Noneho si ukwica abakwe ba Kamanya ni mbarogerwa”.

Ubwo rurambikana batemagura Abangeri bashyira aho. Basiagaza umwe bamwoherereza Kajuga, Amuca amatwi amuca ibirenge, amuca intoki, ati “Ngaho jya kubika Abangeri kwa Kamanya”.

Igitondo gitangaje ku manywa, Kamanya yicaye nka hariya, abona karahwitahwita aho ngaho ati “uri uwa hehe”? Ati “Ndi Umungeri”. Ati “Abangeri bari hehe”? Ati” Barashize”.

Kamanya nibwo afashe ingabo ye n’umuheto we aragiye yirangurije mu ruzi. Inkuru ikora kwa Kajuga ko Kamanya yiyahuye. Kajuga ati”Nibyo ni ibyo nashakaga”

Ahamagara bene Rwagishenga n’abana be, ingoma ijya kunama. Ati “Rwakigarama rwa Rwagishenga” Undi ati “iii”. Ati “Ndakugororeye rero”. Undi ati “iii”

Ati “Nguhaye ingobe,nguhaye ingabo,nguhaye inkara Gihuhuma,nguhaye n’indorero z’I Mushongi bapfuka amabere ngo adakora hasi akandura. Nguhaye u Bungeri, Subira mu cyaro cya Kamanya utunge inka zawe, utunge n’izindi uhindure ubwo bungeri bwose. Ube umutware nawe muri wa mwanya”.

Ni aho igitekerezo Kirangirira.

IBINDI WASOMA

2 batwandikiye

Muhimpundu
Mukomereze aho mujye mushyiraho imigani igaragaza ubutwari bw'abanyarwanda bizafasha abato kumenya indangagaciro z'igihugu cyabo aho kwirirwa mubiyobyabwenge n'ibindi bitabahaye agaciro
Gakwandi
Abahungu ba rwagishenga ndabona barenze nakwambiya. muzadushyirireho n'imigani ya Bakame abana bato barayikunda cyane

Duhe Igitekerezo kuri iyi Nkuru