Kagere Meddie yongeye kugarurira icyizere Simba sc atuma abarabu bataha bimyoza

Igitego cya Rutahizamu w’Umunyarwanda Kagere Meddie nicyo cyarangije ibura ry’ibitego mu ikipe ya samba Sc mu mikino mpuzamahanga nyuma y’imikino 2 nta gitego iyi kipe ibona muri iyi mikino ahubwo yinjizwa ibitego icumi mu mikino 2 ya Caf Champions league.

Igitego cya Kagere Meddie cyo ku unota wa 65 w’umukino nicyo  cyatumye ikipe ya Al ahly y’Abarabu bo mu Misiri bataha bimyiza imoso kuri stade ya wanja wa taifa mu mukino wa kane w’amatsinda ya Champiyons League ya Afurika.

Samba itaherukaga kureba mu izamu muri iyi mikino ahubwo yaratakaje icyizere kuko mu mikino ibiri iheruka yinjijwe ibitego icumi harimo bitanu yaherukaga gutsindwa n’iyi Al ahly yo mu Misiri n’ibindi bitanu yatsindiwe i Kinshasa muri Congo na Vita Club.

Igitego cya Kagere Meddie gisubije ikipe ya samba Sc n’abakunzi bayo umutima mu bugingo kuko bahise bongera kugira icyizere cyo gukomeza muri iyi mikino nyuma yo kugira amanota 6 muri iri tsinda ryakane ikaba yahise ifata umwanya wa kabiri mu gihe Js Saura itarakina na Vita Club.

Kagere Meddie agize ibitego 3 muri aya marushanwa nyuma yo gutsinda na JS soura ibitego bibiri wenyine mu mukino wambere Simba yayinyagiyemo ibitego bitatu kuri kimwe.

Simba Sc ya Kagere na haruna Niyonzima isigaje imikino 2 muri iri tsinda ishobora kuzayihesha itike yo gukomeza muri kimwe cya kane harimo umwe izakira Vita Club n’undi izasura JS Soura muri Algeria.

Uyu mukino kandi kapiteni w’ikipe y’Igihugu  Amavubi haruna Niyonzima yawutangiye ku ntebe y’abasimbura.

Kaagere Meddie amaze kuba muri barutahizamu bakomeye mu Karere k’Ibiyaga bigari nyuma yo gukina muri Tanzania, Rwanda na Kenya
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *