U Rwanda rwagiriwe inama yo  guhagarika abamotari rwababoneye igisubizo

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko yaboneye ibisubizo abamotari nyuma yaho byemejwe ko bagiye guhabwa ikoranabuhanga rya mubazi na Pascal Technology rizabafasha kwishyurwa rikanafasha kubungabunga umutekano wabo nabo batwaye.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa mbere na Zirikana François ushinzwe ibyangombwa muri iyi minisiteri ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagat y’ikigo Pascal technology na Altron afite agaciro ka miliyoni 18 z’amadolari (arenga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda) azifashisha mu gushyira ikoranabuhanga rya mubazi muri moto zitwara abagenzi rusange (tax moto).

“ Haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’Igihugu twaganiraga dushaka uburyo twakorana n’abamotari ndetse binaganirwaho mu bihugu by’umuryango wa Afurika yunze ubumwe bose batugira inama yo guhagarika abamotari kuko ari ab’ibibazo, twe twababwiye ko ataribo bateza impanuka gusa ko n’imodoka ziteza impanuka twongera ho ko mu gihe twaba tubahagaritse n’imodoka ubwo zizatunanira kuzicunga(management)” Zirikana François akomeza agira ati :

“ Buri gihe leta y’u Rwanda ishyira imbere ituze n’umutekano w’Abayarwanda ni muri urwo rwego hamwe n’umujyi wa Kigali usukuye unatekanye abanyamajyi bagomba kugira  uburyo bagenda kuri moto batekanye banatuje.” Yongeraho ko

“ Muri Mata uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yemeje ingambo zo kugenzura abamotari, ingamba ihatse izidi ni iyo gukoresha ikoranabuhanga ,ibi bizashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa ba leta babizobereyemo, mu myaka itatu Pascal Technology imaze kwerekana ubunyangamugayo n’ubushobozi mu gufatanya na leta mu  gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga mu buryo butekanye kandi bwizewe.”

Ike Idube umuyobozi wa Altron n’umuyobozi wa Pascal Technology nyo,a yo gusinya amasezerano y’ubufatanye

Pascal technology isanzwe imeznyereweho gutanga akagabanya muvuduko mu modoka (speed governor) yagiranye amasezerano y’imikoranire hagati yayo na Altron yo mu birwa bya Mauritius mu guha abamotari ikoranabuhanga rizabafasha kwishyuza abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga (cashless), kubafasha gucunga umutekano kuko buri wese aho zajya aba ari haba hazwi(GPS) no guhererekanya amakuru.

Umuyobozi wa Pascal Technology Ndizeye Pascal,  avuga ko yishimiye ubu bufatanye ndetse ko buzafsha byinshi ku bamotari ku gihugu no ku bagenzi.

“ Cyane mu mutekano bizafasha byinshi kuko umugenzi azaba azi  ko umumatari umutwaye yizewe, nta mpamvu yuko umunyamahanga agomba kwishyura motari abanje kuvunjisha amadovize ye(Amayero, amadolari,…) kuko mubazi yacu ziyakira ikindi ni uko motari ubwishingizi  bwe bwarangiye azajya ahita abimenyesha kuko bizaba bigaragara kimwe n’ibindi byangombwa afiteho ikibazo, ikindi ni uko moto yose umuntu afiteho ikibazo bizaba byoroshye kuyibona hifashishijwe pulake zayo gusa.”

Izi mubazi zizaba zifitemo ikoranabuhanga ku buryo zitangirika ziguyemo amazi cyangwa ivumbi ndetse no mu gihe zikubise hasi. Biteganyijwe ko mu mpera za Mutarama 2020 abamotari 10.000 bazaba bamaze kuzibona zikazakwira mu bamotari bose bo mu muijyi wa Kigali mu mpera z’umwaka wa 2020.

Ike Idube umuyobozi wa Altron, umuyobozi wa Pascal Technology na Zirikana François wari uhagarariye Leta muri iki gikorwa
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *