Kicukiro: Jica na Jaar bifatanyije n’abaturage ba Busanza mu muganda wo gutera ibiti

Abagize umuryango utegamiye kuri leta w’Abanyarwanda bize n’abahuguriwe mu gihugu cy’Ubuyapani JAAR bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kanombe mu muganda usoza ukwezi ku Ukwakira batera ibiti ku birometero 2.5.

Uyu muganda witabiriwe na bamwe mu ba Yapani baba mu Rwanda, abakozi ba Jica bari kumwe n’umuyobozi wayo Maruo Shin, abanyamuryango ba Jaar ari nayo yateguye iki gikorwa n’abaturage bo mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka  Busanza waranzwe no gutera ibiti   bya gerevereya no gutunganya inkengero z’umuhanda w’ubatswe na VIUP uhuza umudugudu wa Rukori na Nyarugugu.

Nsanzabera Sylvestre  wo mu Kagali ka Busanza Umudugudu wa Rukore witabiriye uyu muganda kimwe n’abandi bishimiye iki gikorwa bavuga ko ibiti byatewe bizabafsha gutura neza kuko batuye ahantu inyubako zabo zishobora gutwara n’imiyaga cyangwa imvura.

“Twishimiye ibi biti tunashimira Jaar yabiduhaye kuko bizadufasha kurinda ubutaka bwacu gutenguka, dutuye mu manegeka iyo imvura iguye nabi cyangwa umuyaga mwinshi tuba dufite ubwoba ko inzu zigwa, ubu twahagurukiye kubitera usibye n’aha ku muhanda no mu mirimi yacu ubu turi kubitera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa KanombeKanyesigye Nathan yasabye abaturage  bateye ibi biti kuzakomeza kubyitaho kuko aribo bifitiye akamaro.

“Ibi biti duteye n’ibindi tumaze iminsi duteye ni tubibungabunga tuzabona inyungu mu gihe gito, ubu mubona ibibazo duhura nabyo by’imvura igwa nabi n’imiyaga iduteza ibibazo ni uko tutabyitayeho mbere. Umuntu wateye igiti yagakwiye kuba agikurikirana agakomeza kureba uko gikura. Nibura buri wese yagakwiye kugira ibiti 6 iwe mu rugo n’ahandi birimo bine by’imbuto ziribwa, ni tubyitaho mu gihe gito ntituzongera kugira ikibazo cy’imvura n’ikibazo cy’ubutaka bwangirika.”

Maruo Shin,umuyobozi wa Jica na Rwama Anicet uyobora Jaar batera igiti

Umuyobozi wa Jaar bwana Rwama Anicet, avuga ko  gutera ibiti ari igikorwa cyabo ngaruka mwaka kuva mu myaka 10 ishize.

“ Ibi tubikora buri mwaka mu kubungabunga ibidukikije, twari tumaze igihe tubikorera mu Murenge wa Gahanga ariko twifuje guhindura tujya mu Murenge wa Kanombe naho ni muri Kicukiro dusanzwe dukorana.” Uyu muyobozi akomeza asobanura intego ya Jaar n’impamvu yabayeho.

“Jaar ihuza abigiye n’abahuguriwe mu buyapani kugirango basangize ubumenyi bakuyeyo Abanyarwanda.”  avuga ko nubwo buri mwaka batera ibiti  binyuze mu ishami ryabo ribungabunga ibidukikije ariko ko umuryango wabo Jaar ubamo inzego zitandukanye zirimo abita ku bidukikije, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima, inganda, ubuhinzi , uburezi n’ibindi.

Leta y’u Rwanda ikorana na leta y’Ubuyapani biciye mu mushinga wayo Jica ( Japan International Cooperation Agency) ariwo ufasha abanyarwanda kujya guhugurwa mu bintu bitandukanye by’igihe gito n’igihe kirekire mu Buyapani kuva mu myaka y’1970.

Kugeza ubu habarurwa abarenga ibihumbi 900 bagiye mu Buyapani biciye muri uyu mushinga gusa abarenga 200 akaba aribo bishyize hamwe bashinga Jaar bifuza ko abavuye mu bayapani bose bahuriramo bagasangiza Abanyarwanda ubumenyi bakuyeyo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kanombe yasabye abaturage ba Busanza gukomeza kwita ku biti bateye
Abayapani mu Murenge wa Kanombe batera ibiti
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *