Mme Jeannette Kagame yasabye Kiliziya gatolika kongera imbaraga mu marerero y’abana bato (ECD)

Umufasha wa Perezida Kagame, Madame Jeannette Kagame yasabye kiliziya gatolika kuzamura ireme ry’uburere cyane cyane yita  kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato kuko aricyo gisubizo mu kurema umuntu wuzuye.

Ibi Madame Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa gatanu ubwo yitabiraga ibiganiro byateguwe na kiliziya Gatolika  harebwa uruhare rwayo mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Madame Jeannette Kagame yashimiye kiliziya gatolika ku bikorwa byayo mu burezi anabasaba gukomeza gushyira imbaraga nyinshi muri gahunda mbonezamikurire y’abana bato (ECD) kuko aricyo gisubizo cy’imikurire myiza y’abakiri bato.

“Hari gahunda  n’ubundi musanzwe mugiramo uruhare, nkaba nifuza kubasaba kuza kuganira uko hakongerwamo imbaraga.”  Muri izo gahunda asaba ko kiliziya gatolika yongeramo imbaraga harimo na gahunda mbonezamikurire y’abana bato aho yavuze ko bimaze kugaragara ko aricyo gisubizo mu kurema umuntu wuzuye.

“Kuzamura ireme ry’uburere cyane twita kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato, iyi gahunda twabonye ko ishobora gushyirwa mu bikorwa kandi ikarema umuntu wuzuye.” Yakomeje agaragaza ibyo kiliziya yafasha iyi gahunda mu gutanga umusaruro.

“ Dukoresheje rero ahantu dufite ( Ibyumba n’inyubako) n’ubushobozi twifitemo, abakirisitu bayitabire kurushaho bityo tuzaba dutanze umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango w’uyu munsi n’uwejo.”

Mu marerero mboneza mikurire y’abana bato haba abakorerabushake bita ku bana

Mu bindi umufasha w’umukuru w’Igihugu yasabye kiliziya gatolika kongeramo imbaraga harimo kuzamura ireme ry’uburezi, gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango, guhangana n’ihungabana, gutegura abakiri bato bagiye kubaka ingo.

Urugo mbonezamikurire y’umwana muto cyangwa amarerero (ECD) ni ibigo byita ku mikurire y’umwana kuva agisamwa kugeza agazize imyaka atangira ishuri ry’inshuke nubwo hari n’abahava bajya gutangira amashuri abanza, muri ibi bigo higishirizwamo ababyeyi gutunganya indyo yuzuye, abana bahahererwa serivisi zirimo kubakangura ubwonko, kubagirira isuku, kubagaburira n’ibindi.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *