Kiliziya gatolika yahombeye kabiri muri Jenoside -Madame Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kwihanganisha kiliziya gatolika kuko yahombeye muri Jenoside yakorewe abatutsi benshi mu bayoboke bayo ndetse inahombera mu bayoboke bayo bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni muri Mata 1994.

Ibi madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu biganiro byateguwe na Kiliziya Gatolika ireba uruhare rwayo mu myaka 25 ishize mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Madame Jeannette Kagame yashimiye kiliziya Gatolika yashyizeho uru rubuga rwo kuganira Ku ngaruka z’amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda anasaba ko banayihanganisha kuko nayo yahombeye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Ibiganiro nk’ibi bidufasha kuzirikana amahitamo akomeye twakoze nk’Abanyarwanda.” Akomeza agira ati:

” Munanyemerere kandi twihanganishe kiliziya  gatolika kuko nayo yabuze abihayimana n’abakirisitu benshi, kiliziya kandi yagize n’ibyago byo kugira abakirisitu babibye ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire no gukora icyaha cya Jenoside” Jeannette Kagame yanashimiye kandi abayoboke ba kiliziya baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari muri Jenoside.

“Nti twakwirengagiza kandi ko kiliziya yagize n’intwari, abavukijwe ubuzima bwabo kuko batsimbaraye ku gihango cy’ubunyarwanda, igihango cy’ubumuntu no kumenya guhitamo icyiza,… Mu barinzi b’igihango hari abasenyeri, Abapadiri b’Abanyarwanda n’abanyamahanga,ababikira ndetse n’Abalayiki about bose bazahora ari urugero rwiza rw’ababyiruka b’u Rwanda nkuko tuzirikana abatagatifu n’abandi bose babaye urugero rwiza mu buzima bwa kiliziya kuva yabaho.”

Musenyiri Kambanda Antoine ukuriye Ariki diyoseze ya Kigali akaba n’umuyibozi wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu nama y’abepisikopi mu Rwanda we avuga ko kiliziya gatolika iri gusubiza amaso inyuma ikareba aho ivuye naho yerekeza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

“Jenoside ni umwobo wumwijima tudafite urumuri rwo kubona neza ibi byayo kuko birarenze nanubu ntiturashobora kubyumva.”

“Aho tugeze ni nk’umuntu uterera umusozi muremure akagera hagati agasubiza amaso inyuma ngo arebe inzira  y’inzitane yanyuzemo akareba n’imbere urugendo asigaje gukora.”

Kiliziya gatolika yagize uruhure mu gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi kuva igihagarikwa ibi byafashije kwiyunga no kwerekana urukundo, kwita ku mfubyi, gacaca nkirisitu(sinode), kugira uruhare mu butabera bwunga (Gacaca), gukiza ibikomere n’ihungabana no kwigisha abagororwa, gutegura abagororwa bitegura gufungurwa no gufasha muri gahunda ya ndi umunyarwanda.

Ibi bikorwa bya kiliziya Gatolika byo gusubiza amaso inyuma harebwa urugendo rwayo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe byatangiye kuri uyu wa 29 Ugushyingo bizasozwa kuwa 2 Ukuboza 2019, bizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, gusura inzibutso n’ibindi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *