Abanyarwanda 7 barimo n’abanyeshuri 3 bafatiwe muri Uganda na CMI

Amakuru ava mu Gihugu cya Uganda avuga hari Abanyeshuri 4 b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Kampala International University (KIU) bafasswe n’inzego z’umutekano bafungirwa mu biro by’iperereza rya gisirikare CMI.

Ikinyamakuru the newtimes dukesha iyi nkuru kivuga ko usibye abo banyeshuri 4 barimo n’uwari ukuriye Abanyeshuri b’Abnyarwnada biga muri iyo kaminuza  Joram Rwamojo hari n’bandi bacuruzi batatu nabo b’Abanyarwanda bafunganywe n’aba banyesuri bafatiwe rimwe.

Abandi bayeshuri b’Abanyarwanda batatu bafunzwe na CMI ntiharamenyekana umwirondro wabo wose gusa bazwi nka Mugisha, Emmanuel n’undi uzwi nka Kagara.

Amakuru avuga ko aba bose bafashwe kuri uyu wa gatatu bakaba bagifungiwe ku biro bya CMI i Makindye mu mujyi wa Kampala.

Umunyeshuri wavuganye na newtimes yayibwiye ko abo banyarwanda basibye ikizamini cy’uyu munsi ndetse ko we na bagenzi be bagiye kubaza kuri Polisi ya Kabalagala aho bafungiwe bababwira ko ari CMI ibafite.

Aba bafashwe nyuma y’imisni mike hari n’abandi banyarwnada babarirwa muri mirongo bafatiwe i Kisoro nyuma y’iminsi mike birukanwa mu gihugu bakirwa n’u Rwanda.

Abanyeshuri bafashwe bahise basiba ikiazmini
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *