Haruna Niyonzima afashije AS Kigali gukura amanota i Rusizi

Niyonzima Haruna Kapiteni wa AS Kigali yongeye gutsinda igitego muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahabarizwa anafasha ikipe ye gukura amanota atatu inyuma y’ishyamba inava mu makipe atatu yanyuma ku rutonde.

Igitego cya Niyonzima Haruna cyabonetse mu gice cyambere cy’umukino nicyo rukumbi cyaranze uyu mukino kuko Espoir yananiwe ku kishyura na AS Kigali ntiyashyiramo ikindi.

Aya manota atatu afashije ikipe ya AS Kigali kuva ku mwanya wa 14 ihita ijya ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa shampiyona inagabanya igitutu kuri iyi kipe y’umujyi wa Kigali yari imaze iminsi iri mu bihe bibi.

Haruna Niyonzima yaherukaga gutsinda igitego muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka 10  ishize kuko yayivuyemo muri 2011 yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania nyuma yo gukina amakipe nka Etincelles, Rayon sport na APR Fc yo mu Rwanda.

Uyu ni umukino wa 2 mu mikino 10 ya shampiyona ikipe ya AS Kigali itsinze nyuma yo gutsinda Marines mu ntangiriro za shampiyona, iyi kipe yanganyije imikino itanu inatsindwa indi itatu ubu ikaba igize amanota 11.

Haruna Niyonzima, AS Kigali ni ikipe ya kane akiniye mu Rwanda
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *