U Rwanda rwifuza kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga ruhereye ku bakiri bato

RICTA ruteganya kongera umubare w’abakoresha ikoranabuhanga ruhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye guhera umwaka utaha nyuma yaho bigaragaye ko abarikoresha batarenza 10% nubwo leta ishyiramo imbaraga nyinshi.

Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu nama nkuru ya murandasi (internet Governance Forum) yateraniye i Kigali kuri uyu wa gatatu ibanziriza inama mpuzamahanga kuri internet iteranira i Berlin mu Budage kuri uyu wa kane taliki 28 Ugushyingo 2019.

Iyinama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Digital Inclusion for a better Rwandan Society” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba ari guteza imbere ikoreshwa ry’inkoranabuhanga kubwinyungu z’umuryango nyarwanda ikaba yari ifite intego yo guhuriza hamwe mu kiganiro ngishwampaka ku byakorwa no guteza imbere ibimazegukorwa.

Kuzamura imibare y’abakoresha ikoranubahanga bahereye mu bakiri bato guhera umwaka utaha nibyo biri bugaragare muri iyi nama nubwo hari byinshi bikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga harimo kubaka ubushobozi mu ikorabuhanga bishingiye mu guhanga udushya.

Umunyamabanga uhoraho muri minisitiri y’ikoranabuhanga Claudette Irere yabwiye abitabiriye iyi nama ko hifuzwa ko ikorana buhanga rya shingira ku baturage kuko aribo bakiriya baryo  b’imena.

Grace Ingabire umuyobozi wa RICTA ikigo gihagarariye abakoresha interineti no guteza imbere indangarubunga y’Igihugu (.RW) avuga ko mu mwaka utaha bafite gahunda yo kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri murandasi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

“Guhera umwaka utaha (2020) tuzatangirira mu bakiri bato, mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga iby’ingenzi mu gukoresha interineti, iyi izaba ari inzira imwe mu kongera umubare w’abakoresha interineti n’ikoranabuhanga mu gihugu.”

Alex Ntare ukuriye Rwanda ICT Chamber  avuga ko nubwo leta ishora byinshi n’imbaraga mu ikoranabuhanga ariko ko abarikoresha bakiri bake cyane mu bice byo mu cyaro bityo ko inzira ikiri ndende.

Nubwo havugwa ibi u Rwanda rufite byinshi rwirata rwagezeho mu bijyanye n’ikoranabuhanga aho kugeza ubu ingendo zikorwa mu mujyi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyura haba kuri moto, imodoka nini n’intoya. Ikindi ni uko serivisi za leta nyinshi ku kigero kiri hejuru ya 90% nazo ziboneka kuri interineti ndetse hakaba hari gahunda yo guca guherekanya amafaranga mu ntoki (cashless) hifashishijwe mobile money ikoreshwa n’abanyarwanda hafi ya bose.

Mu bikorwaremezo u Rwanda rumaze gukwirakwiza hafi igihugu cyose umuyobozro wa internet wo mu bwoko bwa 4G ndetse hakaba harafunguwe n’uruganda rwa telefoni ngendanwa rwa mara phone muri uyu mwaka.

Ingabire Grace uyobora RICTA avuka ko umwaka utaha bazibanda ku kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri murandasi bahereye ku bakiri bato
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *