Ibitaro bya Kirehe byatashye icyumba cyakira abana bavuka igihe kitaragera

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’impfu z’abana bavuka batagejeje igihe ibitaro bya Kirehe byatashye icyumba gifite ubushobozi bwo kwita kubana bavuka igihe kita geze, ibi byabaye ubwo hizihizwaga umusni mpuzamahanga w’aba abana wizihirijwe muri aka Karere ku insanganyamatsiko igita iti “umwana wese uvutse adashyitse akwiriye kubaho” !

Iki cyumba gitashywe nyuma yuko hari hasanzwe hatangirwa serivise zo kwita ku babyeyi n’abana bavuka batagejeje amezi icyenda afatwa nk’igihe cy’uzuye cyo kubyariraho.

Bamwe mubabyeyi baganiriyena rwandanziza.rw batangaza ko ibi bitaro bya Kirehe byabagaruriye ubuzima n’icyizere cyuko umwana uvutse udashyitse nawe ya baho nk’aband ibose.

Bati “twabyaye impanga ariko zivuka zitagejeje igihe mu byukuri twabonaga zidashobora kubaho sinifuzaga no kubareba, ariko twaje kwamuganga ibitaro biradufasha ubungubu abana bacu uko mubareba barafatika bameze neza turashimira minisiteri y’ubuzima na Letay’u Rwanda kubyiza ikomeza kutugezaho”.

Kugeza ubu abana bavukabatagejeje igihe bigaragara ko bavuka bafitea magarama  make 500. Ugeranyije n’abavukira amezi 9.

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe Mukandarikanguye Gerardine avuga ko hari kubakwa ibigo nderabuzima mu Mirenge 17 aho umwaka utaha izindi 10 nazo zizubakwa iyi gahunda yo kwita kubana bavuka batagejeje igihe ikazava kurwego rw’ibitaro ikegera kubigo nderabuzima mu rwego rwo kwegera abaturage.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzimaRBC, Dr. Nsanzizmana Sabin avuga ko kutaringaniza imbyaro n’abanaba terwa inda zitateguwe arizimwe mu ngaruka zo kubyara abana batagejeje igihe aboneraho gusaba abaturage kubyirinda.

“Ikikibazo giterwa n’abana babyara batagejeje igihe abana babyara abandi bana ugasanga babyaye abana batageze igihe n’ababyeyi bataringaniza urubyaro harasabwa amahugurwa agomba guhabwa abana kumyororokere no kubereka ko hari gahunda zabagenewe”.

Umuyobozi wibitaro bya Kirehe yavuzeko Iki cyumba gifite ibikoresho bihagije ndetse n’abaganga bazabasha gukurikirana abana bazajya bacyakirirwamo.

Kugeza ubu

Umwana umwe mu bana icumi avuka atagejeje igihe ku isiyose,mugihe abagera kuri miliyoni bicwa no kuvuka batujuje amezi 9.

Gusa hari amahirwe agera kuri 75% y’abana bavuka batageze igihe ko bashobora kubaho mugihebitaweho neza.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *