Inswa zishobora kuba igisubizo cy’imirire mibi iri mu Banyarwanda -Machara Faustin
Inzobere mu mirire Machara Faustin avuga ko ibibazo by’imirire mibimu Banyarwanda bishingiye ku kubura intungamubiri ya Poroteyine byakemurwa no kurya udukoko tuboneka mu buryo bworoshye turimo inswa n’imbeba zo mu bwoko bwa sumbiligi kimwe n’andi matungo nk’inkwavu zitabahenda kuko aribyo byiganjemo ku bwinshi iyi poroteyine benshi mu Banyarwanda babura bakagaragaza ikibazo cy’imirire mibi.
Ibi iyi nzobere ibivuga ishimangira ko abanyarwanda bagakwiye kwitabira kuzirya kuko izindi ntungamubiri zo ahanini ntakibazo bazifiteho kuko zo bazibona henshi mu mafungoro yabo ya buri munsi.
Poroteyine igaragara cyane mu bikomoka ku matungo bitabonwa n’umubare mwinshi w’abagaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi.
“Ibijyanye n’amasukari, amavuta n’ibindi Abanyarwanda barabibona kuburyo butabagoye, ariko ibura rya poroteyine ryo nti risiba kugaragaza ko hari ikibazo kinini mu miriremibi mu Banyarwanda.” Machara Faustin ushinzwe imirire y’abana n’ababyeyi muri Porogaramu y’igihugu mbonezamirire y’abana bato (NECDP) akomeza agiraati:
“Ibindi bikomoka ku matungo birahenda kandi inswa zo ni ubuntu no kuzibona biroroshye ugereranyije n’ibindi.” Akongera agira ati :
“ Ibindi tugiramo inama abantu barya bakabonamo poroteyine birimo imbeba za kizungu (sumbiligi) inkwavu n’ibindi byoroshye kubibona.”
Mu bihugu byinshi byo muri Afurika, Asia naAmerika y’ Epfo inswa ziraribwa. gusa machara faustin avuga ko mu gitabo cy’igiye gusohoka kerekana uko Abanyarwanda bakemura ikibazo cy’imirire mibi harimo inama bagira Abanyarwanda yo kurya utu tunyamaswa dusuzugurwa na benshi.
Inswa ziboneka cyane mu gihe cy’imvura zigafatwa nyumayaho amababa yazo azifasha kuguruka aba yazishizeho kubera umuyaga n’imvura.
Ubushakashatsi bugaragazako usibye abantu barya inswa n’inyamaswa n’inyoni zizirya zizishakamo iyi poroteyine kandi zikabaz’inifashishwa mu buvuzi aho ziribwa cyane nko muri Afurika, Aziya na Amerika.
Ububushakashatsi buvugako inswa zifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’imisemburo itandukanye Gastrointestinal (Diseases na Gastric Disorders), iki kiribwa kidakundwa n’Abanyarwanda benshi kandi ngo ni ingenzi cyane ku bagore batwite n’abana nkuko ububushakashatsi bukomeza bubivuga kuko kiganjemo umunyu wakalisiyumu n’ubutare( iron).
Inswa n’icyo gisubizo cy’imiriremibi iri mu Banyarwanda
Inzobere mu mirire Machara Faustin avugako ibibazo by’imirire mibiri mu Banyarwanda bishingiye ku kubura intungamubiri ya Poroteyine kandi ariyo yiganje ku bwinshi mu dukoko tuzwi cyane nk’inswa bityo ko kuturya byaba igisubizo kuri icyokibazo gihangayikishije igihugu.
Ibi iyi nzobere ibivuga ishimangira ko abanyarwanda bagakwiye kwitabira kuzirya kuko izindi ntungamubiri zo ahanini ntakibazo bazifiteho kuko zo bazibona henshi mu mafungoro yabo ya buri munsi.
Poroteyine igaragara cyane mu bikomoka ku matungo bitabonwa n’umubare mwinshi w’abagaragarwaho n’ikibazo cy’imirire mibi.
“Ibijyanye n’amasukari, amavuta n’ibindi Abanyarwanda barabibona kuburyo butabagoye, ariko ibura rya poroteyine ryo nti risiba kugaragaza ko hari ikibazo kinini mu miriremibi mu Banyarwanda.” Machara Faustin ushinzwe imirire y’abana n’ababyeyi muri NECDP akomeza agiraati:
“Ibind ibikomoka ku matungo birahenda kandi inswa zo ni Ubuntu no kuzibona biroroshye ugereranyije n’ibindi.” Akomeaagiraati :
“ Ibindi tugiramo inama abantu barya bakabonamo poroteyine birimo imbeba za kizungu (sumbiligi) inkwavu n’ibindi byoroshye kubibona.”
Mu bihugu byinshi byo muri Afurika, Asia na Amerika y’ Epfo inswa ziraribwa. Gusa Machara Faustin avuga ko mu gitabo kigiye gusohoka cyerekana uko Abanyarwanda bakemura ikibazo cy’imirire mibi mu nama bagira abanyarwanda harimo no kurya utu tunyamaswa dusuzugurwa na benshi.
Inswa ziboneka cyane mu gihe cy’imvura zigafatwa nyuma yaho amababa yazo azifasha kuguruka aba yazishizeho kubera umuyaga n’imvura.

Ubushakashatsi bugaragazako usibye abantu barya inswa n’inyamaswa n’inyoni zizirya zizishakamo iyi poroteyine kandi zikabaz’inifashishwa mu buvuzi aho ziribwa cyane nko muri Afurika, Aziya na Amerika.
Ububushakashatsi buvugako inswa zifashishwa mu kuvura indwara ziterwa n’imisemburo itandukanye Gastrointestinal (Diseases na Gastric Disorders), iki kiribwa kidakundwa n’Abanyarwanda benshi kandi ngo ni ingenzi cyane ku bagore batwite n’abana nkuko ububushakashatsi bukomeza bubivuga kuko kiganjemo umunyu wa kalisiyumu n’ubutare( iron).
