Amavubi atsinzwe na Cameroon ahita aba ayanyuma mu itsinda

Ikipe y’Igihugu Amavubi atsinzwe umukino wa kabiri mu rugamba rwo guhatanira kujya mu gikombe cy’ Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroon ahita aba ayanyuma mu itsinda rya gatandatu n’ubusa bw’abamonota kuri atandatu.

Amavubi na Cameroon mu mukino wo kuri uyu mugoroba uteri uryoheye ijisho amakipe yombi atandukanyijwe n’igitego kimwe cya Cameroon cyatsinzwe ku munota wa 70 w’umukino n’umukinnyi Nicolas Ngamaleu  Ku burangare bw’aba myugariro n’umuzamu.

Nta buryo bwinshi bw’ibitego bwabonetse muri uyu mukino kuko umunyezamu wa Cameroon ni umupira umwe wamuteye ibibazo ubonetse mu minota yanyuma y’umukino nyuma yahoo umukinnyiwe yari yitsinze igitego.

Amavub ni umukino wa kabiri atsinzwe yo gutsindwa na Mozambique kuwa kane w’iki cyumweru ibitego bibiri ku busa, ubu akaba ahise aba ayanyuma mu itsinda ahereyemo kuko Cameroon igize amanita 4, Mozambique ifite atatu mu gihe itarakina na Capeverd ifite inota rimwe.

Muhire Kevin iwe wavuye muri 11 babanza mu kibuga

mu bakinnyi bagiye mu kibuga basimbuye ni Rutanga Eric wasimbuye Manishimwe Emmanue wagize ikibazo cy’imvune, Iyabivuze Osee wasimbuye Tuyisenge Jacques na Sibomana Patrick winjiye mu kibuga simbuye hakizimana Muhadjiri.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *