Abanyarwanda bagiye mu Bushinwa muri seeds for the Future basezeweho na Minisitiri Paula

Abanyeshuri 8 bo mu makaminuza atandakunye yo mu Rwanda bagiye kwihugura mu bijyanye n’ikorabuhanga mu Bushinwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’umushinga wa Huawei yise sedds for the future.

Aba banyeshuri ni abo imishinga yabo y’ikoranabuhanga mu gusubiza ibabazo isi ifite yahize indi bakaba bagiye kumara ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu mu Bushinwa aho bazahugurwa ku ikoranabuhanga rya 5G, big Data, artificial intelligence n’ibindi bakanigishwa ururimi rw’igishinwa n’umuco wabo.

Minisitiri w’ikoranabuhanga Paula Ingabire ashykiriza idarapo ry’igihugu aba banyeshuri anabasezera yashimye iyi mikoramire ya leta y’u Rwanda na Huawei.

“Leta yifuza gukorana n’abikorera nka Huawei, gusa imikoranire ntigarukire gusa mu ikorabuhanga ahubwo ikanakomereza mu kubaka ubuhanga mu rubyiruko rwacu. Biciye muri ubu bushake bw’ibikorwa by’iyongerabumenyi mu bakiri bato igihugu cyacu kizakomeza gutera imbere.”Minisitiri akomeza agira ati :

“Ndashaka gushimira Huawei nanone kuri  ubu bufatanye bwayo na Leta y’u Rwanda, nizera ko ubu bufatanye buzadufasha kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyacu n’abagituye.”

Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda yishimiye  uburyo iki gikorwa cyo gutwara abayeshuri b’abanyarwanda mu Bushinwa kigenda abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bazakurayo.

Aba banyeshuri bizeye ko ubumenyei bagiye gukura mu Bushinwa buzabafasha mu mishinga yabo

Umutoni salange umwe mu bakobwa batanze umushinga w’ubucuruzi bukorerwa kuri internet agatsinda avuga ko ubumenyi zakura mu Bushinwa buzamufasha kuwushyira mu bikorwa.

“ Hari byinshi  tutaramenya mu ikorana buhanga rigezweho uyu munsi nka 5G n’ibindi ibyo rero uko tuzabisobanukirwa nibyo biizadufasha gushyira mu bikorwa umushinga wacu w’ubucuruzi bwo kuri internet.”

Aba banyeshuri uko ari umunani bagioye mu Bushinwa kuri iyi gahunda ya seeds for the Future ku nshuro ya kabiri nyuma yahoo abambere bagiyeyo umjwaka ushize baakaba baragarutse bose bafite akazi mu bigo bitandukanyue by’ikoranabuhanga bikorera mu Rwanda na mpuzamahanga.

Abagiye kuri iyi nshuro bava mu makaminuza atanu arimo  Kigali Independent University (ULK), University of Rwanda(UR), INES, UNILAK  na  UTB.

Minisitiri Paula ashyikiriza abanyeshuri idarapo ry’Igihugu
Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *