Ibintu byo kubanza kwitondera mbere yo gutera Ivi mu ruhame

Mu gihe wifuza kwambika impeta umukunzi wawe umutunguye kandi ukabikorera mu ruhame ibimenyeewe nko gutera ivi  hari ibintu ugomba kubanza kwibaza ukanabibonera ibisubizo mbere yuko winjira muri icyo gikowa kifuzwa n’abasore benshi.

Mu gihe rero iki gikorwa waba ugiye kugikora kuko wifuza ko kizaguhora mu mutwe mu gihe uri kumwe n’umufasha wawe ugomba kubanza kwibaza ibi bintu bitatu.

  1. Ugomba kubanza kumenya ko mwese muhuje imyumvirekugutera iviUgomba kubanza kumenya ko mwese icyo gikorwa cyo kwambikana impeta mu ruhame mucyemeranywaho, ibi ni ingenzi kuko hari igihe ushobora gushaka kuyimwambikira mu ruhame we atabikozwa akagusebya kandi atakwanga ugatungurwa n’uko yitwaye bikaba byagira n’ingaruka ku rukundo rwanyu.
  2. Ugomba kuba uzi neza ko umukunzi wawe akunda gutungurwa

Ikindi cy’ingenzi ugomba kwitaho mbere yo gutera ivi ni imiterere y’umukunzi wawe ku bijyanye no gutungurwa (Surprise). Kuko asanzwe adakunda gutungurwa noneho ukamutungurira mu ruhame waba ukoze ibintu bishobora kukugwa nabi bikagaira ingaruka zitari nziza ku rukundo rwanyu.

  1. Kuba mwaraganiriye mbere ibyerekeranye no kubana kwanyu n’ubukwe

Mbere yuko umuterera ivi ugomba kuba waramuganirije ku by’ubukwe bwanyu no kubana kwanyu akabyumva nubwo waba utaramubwiye igihe ubiteganyiriza. Kuko kubimuganirizaho bituma umenya niba abyiteguye cyangwa atabyiteguye. Mushobora kuba mukundana ariko kubana kwanyu ari ikindi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *