Umutoza wa gatatu yirukanwe muri shampiyona y’u Rwanda kubera umusaruro muke

Ikipe ya Bugesera FC ibaye iya gatatu yirukanye umutoza wayo kubera umusaruro muke nyuma ya Mukura VS na Gicumbi FC zabim,buriye abandi mu gusezerera abatoza kubera umusaruro muke mu makipe yabo nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona.

Bisengimana Justin yirukanwe na Bugesera Fc kuri uyu wa gatandatu bamushinja gupanga ikipe nabi nkuko ubuyobozi bw’iy kipe bwabimubwiye mu ibaruwa bwamushyikirije isesa amasezerano bari bafitanye.

Bugesera FC yirukanye uyu mutoza bari bamaranye igihe gito kuko ni iyi mikimo ya shampiyona gusa yari atoje nyuma yahoo umwaka ushize wa shampiyon iyi kipe yawutangiye itozwa na Seninga Innocenta aza kwegura muri iyi kipe mu mpera za shampiyon ikomeza gutozwa na Muhire Hassan nawe waje kwirukanwa kuri uyu mwanya kubera umusaruro muke.

Bisengimana Justin niwe wahwihwiswaga na benshi ko azirukanwa nyuma ya Olivier Ovambe wirukanwe na Musanze na Nduwantare Isamel wirukanwe na Gicumbi kubera umusaruro muke. Bugesera FC ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota umunani n’umwenda w’ibitego 3 bikaba bitajyanye n’akayabo yashoye mu igura ry’abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino.

Bisengimana yageze muri iyi kipe avuye muri Sunrise aho yasezeye ku kazi ku mpamvu ze bwite nyuma yahoo iyi kipe yavugwagamo ibibazo by’amikoro.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *