Ibi nibyo byerekana ko Abahinde bari mu Rwanda

Leta y’Ubuhindi ibinyujije muri ambasade yayo i Kigali yageneye leta y’u Rwanda ibitabo bya siyansi ibihumbi 100 byakiriwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB kivuga ko iki ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Abahinde bahagarariwe mu Rwanda.

Akimara kwakira ibi bitabo Dr Ndayambaje Irenée uyobora REB yashimiye leta y’Ubuhinde kuri iyi nkunga avuga ko ari kimwe mu bikorwa bigaragaza ko noneho Abahinde bari mu Rwanda banafitiye akamaro Abanyarwanda.

“ Dushimiye iyi mpano duhawe kandi ni ikimenyetso kigaragaza ko hari ambasade (High Commission) y’Ubuhinde mu Rwanda, bigaragaza ko mu Rwanda muhari kandi muzakomeza gufasha aho biri ngombwa, ndibuka mu myaka yashize muri za 2012 na mbere yaho igihe twashakaga kugira icyo dukorana n’Abahinde byadusabaga kujya kuri ambasade yabo i Nairobi.” Dr Ndayambaje Irenée yakomeje avuga ko ibi bitabo bizafasha cyane mu mashuri ya leta ya gahunda y’imyaka 9 na 12 kuko ariyo abikeneye cyane ugereranyje n’amashuri amaze igihe anacumbikira abanyeshuri.

Ati “Navuga ko amashuri akeneye ibi bitabo ari ay’uburezi by’imyaka Icyenda na 12 kuko mu by’ukuri aya mashuri aracyari mashya ugereranije n’amashuri abanyeshuri bigamo bacumbikirwa kuko ariya mashuri yo usanga afite amasomero n’ubwo wenda afite ibitabo bimwe bitari ibya vuba byibuze afite ibitabo.”akomeza avuga ko hagiye gukorwa inyigo y’abakeneye ibi bitabo kurusha abandi akaba aribo bazabihabwa ko iyo nyigo izarangirana n’ibi biruhuko bikuru.

Uhagarariye Ubuhinde mu Rwanda Oscar Kerkejtaavuga ko iyi nkunga y’ibitabo bahaye u Rwanda ri minisitiri w’intebe wabo Narendra Modi wayemee ubwo yagiriraga uruzinduka mu Rwanda mu mwaka ushize.

“Ati “Ni impano yemewe na Minisitiri w’Intebe wacu ubwo yari yasuye u Rwanda umwaka ushize. U Buhinde busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi. Impamvu twahisemo gutera inkunga y’ibitabo by’imibare na siyansi ni uko Siyansi ari amasomo akomera, iyo abanyeshuri bahawe ibitabo nk’ibi bikoze mu buryo buborohereza birabafasha kugira ngo babashe kumva neza siyansi.”

Ibi bitabo byatanzwe uko ari ibhumbi 100 ni ibijyanye n’amasomo ya STEM (Science, technology, Engineering and Mathematic) nk’amasomo leta yashyizemo imbaraga agomba kwigwa na benshi.

Ibi bitabo byandikiwe mu Bihinde aba ari naho bisohorerwa bityo hakaba hatatangajwe agaciro kabyo kuko ngo ari inkunga y’abaturage b’Ubuhinde.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abakozi batandukanye muri Ambasade y’Ubuhinde no muri Minisiteri y’Uburezi

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *