Ibintu wakora bigatma fagitire wishyura amazi yo mu rugo igabanuka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura kivuga ko benshi mu Banyarwanda batungurwa no kukishyura amafaranga menshi ku kwezi kubera amazi menshi baba barakoresheje batabizi kandi bashobora kugabanya ayo mafaranga bishyura mu gihe bagabanyije amazi bakoresha kandi ntacyagabanyutse ku bikorwa bayakoreshaga.

Umuyobozi w’iki kigo Aime Muzola avuga ko benshi bapfusha amazi ubusa mu buryo batazi nyuma bakinubira inyemeza bwishyu zayo bavuga ko bahendwa cyangwa bibwa kandi bagakwiye kubyirinda.

Bimwe mu bitangazwa n’uyu muyobozi ko bisesagura amazi kandi bigomba kwirindwa nta gihagaritswe mu byakorwaga mu rugo no ku kazi.

  1. Kogereza amenyo kuri robine (Teeth brush)

Ibi ni bimwe mu bikorwa bikorwa na benshi haba mu nzu no hanze kandi bikangiza amazi mu rugo mu buryo benshi birengagiza.

Iyo ufashe uburoso ugafungura robine haba mu nzu ahabigenewe cyangwa hanze ukoza amenye  hagati y’umunota n’iminota 2 ngo uba umennye hagati y’ijerekani 2 n’eshatu z’amazi kandi byagakozwe hakoreshejwe agakombe kari munsi ya litiro imwe y’amazi.

  1. Gufungura amzi mu bwiherero

Aime Muzola avuga ko kandi benshi basesagura amazi yo mu bwiherero nkaho bakoresha utumenyetso tumanura amazi mu buryo butari bwo cyangwa bakibagirwa kuyafunga.

Aha uyu muyobozi avuga ko akamanura amazi (button) gato mu bwiherero kavuga kumanura amazi mu gihe hakoreshejwe ubwiherero mu byoroshye, akanini kagakoreshwa ku bikomeye ariko ko buri gihe usanga hari abadukanda twose batitaye ku byo bakoze ibi nabyo ni ukwangiza amazi bikongera amafaranga uzayishyura.

  1. Kuyafungura ukibagirwa kuyafunga

Mu nzu nini ifite ubwiherero bwinshi cyangwa na robine nyinshi hanze no mu nzu birashoboka ko hari uwayafungura akabigarirwa kuyafunga cyangwa ntayafunge neza akirirwa akanarara ameneka nabyo bikazamura fagitire.

Aha niho ubuyobozi bwa Wasac busaba abafatabuguzi bayo kujya basura mubazi zabo cyane bakareba ko zidahora zibara no mu gihe nta robine ifunguye, iyo uyisuye uziko nta robone ifunguye ugasanga iri kubara wihutira kureba ko ntaho amazi ari kumeneka, iyo uhabuze uhamagara iki kigo bakakurebera ko naho itiyo yamenetse bakagufasha kuyihagarika.

  1. Abakozi bo mu Rugo

Abafatabuguzi ba Wasac kandi barasabwa gukorana n’abakozi babo bo mu ngo bya hafi bababuza kwangiza amazi, aha batanga urugero rw’abakozi bogereza ibyomboo kuri robine bakayisiga ifunguye bakajya mu bindi bakagaraku nyuma ndetse ngo hari n’abazikarabiraho. Ibi nabyo bituma ubwishyu bw’amazi bwiyongera abayishyura bagatungurwa kuko batirirwa mu ngo.

  1. Koga amazi ashyushye.

Ku bantu bakaraba amazi ashyushye yashyuhijwe n’ibyuma bikoreshwa n’izuba biba bimanitse hejuru y’inzu bamwe muri bo basesagura mazi haba mu kuyahoza no kuyakaraba. Aha nti wakwibagirwa ko mu gihe cyo kuyahoza ubanza kuyafungura ameneka wumva ko adashyushye cyane akabanza akagera ku bushyuhe wifuza, ayo uba umena nayo arishyurwa.

Ikindi ni iyo utangiye koga mu gihe cy’imbeho ushobora koga igihe kirekire waryohewe n’agashyuhe k’amazi wibagiwe ko ari amafaranga uri kwangiza uzabazwa ukwezi gushize.

Aha twanababwira ko ibiciro by’amazi bizamuka kuri m3(metero kibe ) bitewe n’amazi ukoresha mu rugo, uko ukoresha menshi ni nako igiciro cyayo kizamuka kuko ku bantu ku giti cyabo bakoresha meterokibe zitarenga eshanu ku kwezi bishyura amafaranga 340 kuri M3 , abakoresha hagati y’eshanu na 20 bishyure 720 kuri meterokibe, abakoresha hagati ya 20 na 50 bishyure 845 kuri meterokipe imwe, naho abakoresha hejuru ya meterokibe 50 bishyure amafaranga 877 kuri meterokibe imwe.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *