Abakobwa b’abahanga barangije ayisumbuye bahawe umwanya wo kwigisha ngo bakunde uwo mwuga babishimiwe

Abakobwa b’abahanga 150 baranije amasomo yabo ya siyansi mu mashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo gukundishwa umwuga w’uburezi mu mushingwa wa IEE witwa Teaching Assistantships Project aho bamaze amezi atandatu bigisha mu mashuri yisumbuye gusa bakaba bashimirwa ko uretse kwigisha no kuba barakunze uyu mwuga banakundishije banatinyura abana babakobwa kwiga amasomo ya siyansi.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango utari uwa leta usanzwe wita ku bikorwa by’uburezi mu Rwanda witwa  Inspire, Educate and Empower Rwanda (IEE) ufatanyije na Mastercard Foundation gishimirwa ko cyasubije ibibazo bibiri mu bakiri bato.

Uwera Emerence umwe mu bakobwa bigishaga imibare mu kigo cy’imburabuturo mu mujyi wa Kigali avuga iki gikorwa nabo cyabafashije byinshi nubwo abo bigishije aribo bakuyeomo inyungu nyinshi zo kumva masomo bigishijwe.

“ Byaradufashije kuko nubwo amasomo twayumvaga mu ishuri tukiga ariko ntitwari tumenyereye kuvugira mu ruhame iki nicyo cy’ingenzi byadufashije, ikindi byafashije abana twigishije kuko twarabakurikiranaga ibihe byose tunagomba kuba inshuti zabo ngo batwisanuzreho bitandukanye n’ibyabarimu babo basanzwe.”

Uwera akomeza agira ati: “ Natunguwe n’ikinyabupfura cy’abana kuko natekerezaga ko kiri hasi ariko nasanze bitandukanye, twe abo twigishije twasanze ari abahanga ahubwo ikibazo ni uko batitabwaho uko bikwiye ngo bisaznzure ku barimu babo. Twe batuganirizaga byose bigatuma tunamenya impamvu runaka bashobora gutsindwa isomo runaka tukabona aho duhera tubafasa kandi byatanze umusaruro kuko tuhavuye abanyeshuri batabyifuza”.

Murenzi Emmanuel Uyobora IEE Rwanda  uvuga ko bateye ibuye rimwe rikica inyoni ebyiri kuko abakobwa bakundishijwe umwuga w’ubwarimu usibye  kwigisha banakundishije banatinyura abana b’abakobwa bakiri bato amasomo ya siyansi.

Uhereye ibumoso ni Murenzi Emmanuel uyobora IEE Rwanda ri kumwe n’uhagarariye masteracard Foundation

“ Iyi gahunda yaje ije gukemura ikibazo leta ifite cy’abarimu beza kandi bato bashoboye, uyu mushinga rero ni ukudufasha kureba uburyo aba bana bato twabakuramo abarimu dushaka , aha rero niho twahereye turebe abana bari mu masomo Leta yifuza guha imbaraga, Sience, technology, Engeneering and Mathematics ( STEM) kandi byagenze neza kuko bitwaye neza barangiza inshingano zabo.” Murenzi akomeza avuga icyo byafashije.

“ Navuga ko byatanze umusaruro urenze kuko abo twohereje kwigisha no gukundishwa umwuga w’uburezi barabikoze, benshi baranabikunda kuko bamwe intekerezo zabo zahise zihinduka bahitamo kuzaba abarezi  abandi nabo nubwo bataba abarezi ariko mu gihe bazaba ari abayobozi bakuru cyangwa baganga nihajya havugwa uburezi bazajya babyumva vuba kuko babizi.” Yongeraho ko.

“ Ikindi aba bakobwa badufashije ni ugutinyura abandi bakiri bato gutinyuka no kwiga amasomo ya siyansi bakayatsinda kuko bababonyeho ubushobozi kandi nabi ari abakobwa nkabo bakiri bato.” Aba bakobwa 150 bimenyereza umwuga w’uburezi mu mushinga wiswe Teach Assistance basanzwe biga mu  bigo bya Fawe Rwanda bakiga ku nkunga ya Mastercard Foundation kuko ari abahanga bagira amanota meza mu gihugu.

Umuyobzi wungirije w’ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB yahsmye iki gikorwa vuga ko kiri muri gahunda ye Leta yo gutegura barimu beza bakiri bato kandi bashoboye.

Tusiime Angelique umuyobzi wungirije wa REB asanga abana b’Abahanga aribo bakwiye kujya bavamo abarimu

” Muri politiki nshya ubu twifuza kugira abeza cyane  batsinze  amasomo yabo akaba aribo bajya mu mwuga wo kwigisha kuko aribyo  bizazamura ireme ry’uburezi, nubwo byateguwe na IEE itewe inkunga na Mastercard Foundation ariko ni gahunda ya Leta yo ghutegura abarimu beza.” akomeza avuga ko aba bakobwa bakoze imirimo ibiri icyarimwe : ” NI byiza kuko aba bakundishijwe uyu muga ni abana b’abakobwa b’abahanga muri siyansi, ibi rero  bibwira abandi bana baba ababakobwa n’abahungo ko bishoboka kwiga siyansi kandi ukanayitsinda uru ni uruhare bagize mu myigire y’aband bana ikindi ni uruhare bagize mu myigire no mygishirize y’ahabo bari bari ku barimu bafshije no ku banyeshuri bisgishije

Aba bana bigishije mu mashuri 73 ari mu Turere 15 tw’Igihugu bakaba barigishije amasomo ya siyansi muri  ibi bihembwe bibiri bya nyuma by’umwaka w’amashuri 2019 . Bakoraga ibikorwa byo kwitegurira amasomo bigisha, kuyigisha gusobanurira abana amasomo yo mu myaka ya tambutse batasobanukiwe no gufasha abarimu basanzwe mu irimo itandukanye y’ishuri mu nyungu z’abanyeshuri.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *