Abanyarwanda barenga 5000 bandura sida buri mwaka ni imibare ihangayikishije -RBC

Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda RBC kishimira ko imibare y’abandura sida buri mwaka yagabanutse ariko nanone kikavuga ko gikurikije imbaraga zishyirwa mu kurwanya iki cyorezo imibare ikirehejuru mu buryo buteye impungenge.

Ibi bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo Dr. Nsanzimana Sabin uvuga ko nubwo mu mwaka wa 2014 abanyarwanda banduraga virusi itera Sida ku mwaka barengagaho gato ibihumbi 10 none ubu muri 2019 bakaba baragabanutse kugera ku bihumbi 5400 ari byiza ariko ko nanone bibahangayikishije.

«Abanduraga buri mwaka bagabanutseho kimwe cya kabiri, ni umubare mwiza ariko uteye impungenge kuko kumva abantu ibihumbi 5 birenga bandura agakoko gatera Sida buri mwaka na gahunda zose zihari, ni ikibazo kidakwiye kurebwa mu buryo busanzwe. »

Mu mwaka wa 2014 byagaragaraga ko Abanyarwanda 3 ku 1000 aribo barenga gato abanyarwnada 10000 aribo banduraga aka gakoko ku mwaka mu gihe kuri ubu ari 0.08 bangana n’ibihumbi 5400.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida bagera kuri 3% nkuko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwabigaragaje.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.

Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu buzima bashyize imbaraga mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida biciye mu korohereza abanduye ako gakoko kubona imiti mu buryo buboroheye, ubukangurambaga ku batarandura n’abanduye n’ibikoresho birimo udukingirizo bihabwa abantu ku buntu kandi tukaboneka henshi mu Gihugu.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *