Abahungu n’abakobwa bose bifuza kuryamana nanjye – Sheebah

Umuhanzikazi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’uburasirazuba ukomoka mu Gihugu cya Uganda Shebah Kalungi akomeje gushyira abafana be n’abandi bibaza ku butinganyi bumuvugwaho mu gihirahiro nyuma yuko atangaje ko akurura ibitsina byombi ( Abahungu n’abakobwa bifuza kuryamana nawe).

Ibi uyu muhanzi kazi umaze igihe akunzwe kurusha abandi muri aka karere yabitangaje abicishije ku rubuga rwa Instagram ubwo yashyiragaho ifoto akayikurikiza amagambo agira ati:

«  Umenyako ukurura abantu iyo ukurura ab’ibibitsina byombi. »

Ubutumwa bwa Shebebah kuri instagram

Ubu butumwa bwe bwasize benshi mu gihirahiro bikurikije amakuru adafite gihamya avugwa kuri uyu muhanzi ko ari umutinganyi yikundanira n’abandi bakobwa bagenzi be ko adakozwa iby’abagabo.

Gusa mbere uyu muhanzi kazi yigeze kuvugwa ho urukundo n’abagabo batandukanye banarimo uwo bakorana gusa aya makuru nayo yaje gukurikirwa n’andi avuga ko aryamana n’abakobwa batandukanye barimo n’undi muhanzi kazi uzwi nka Keko.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *