Tunisia: Nyuma yo gutorerwa kuba umudepite ahanganye n’amashusho agaragara ari kwikinisha

Umudepite uherutse gutorwa muri Tunisia yagaragaye mu rukiko ari kuburana ku mashusho ye yagaragaye asa naho ari kwinikishiriza imbere imbere y’ishuri.

Zouheir Makhlouf, akomoka mu ishyaka rya e Qalb Tounes party riherutse no gutanga umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu agatsindirwa mu matora y’icyiciro cya kabiri kuri iki cyumweru.

Depite Zouheir Makhlouf yatorewe guhagararira intara ya Nabeul mu nteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite.

Uyu mudepite yisobonura mu rukiko kuri aya mashusho avuga ko atigeze yikinisha nkuko bivugwa ahubwo ko yihagarikaga mu gacupa kuko arwaye indwara y’urusakari (diaybete).

Aya mashusho y’uyu munyacyubahiro yakwirakwijwe cyane kumbuga nkoranyambaga zo muri Tunisia, aho abayakwirakwije bavuga bayahuje n’ihohoterwa rikorerwa abari n’aategarugori ku bijaynye n’iibonano mpuzabitsina.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *