Rayon sport itsinze As Kigali, Sarpong yongera kureba mu izamu

Rayon sport itsinze AS Kigali ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uba umukino wambere Rayon sport itsinze nyuma yo kunganya na Gasogi United ku munsi wambere wa shampiyona.

Igitego cya Mugisha Gilbert na penaliti yinjijwe na Michael Sarpong nibyo byahesheje intsinzi ikipe ya Rayon sport yari imaze igihe yarigaruriwe na AS Kigali nyuma yo kuyikuramo mu gikombe cy’amahoro umwaka ushize ikanayitsinda ku mukino wa supercup hose kuri penaliti.

Rayon sport ihise ifata umwanya wambere nyuma yuko ariyo izigamye ibitego byinshi bibiri ikanganya amanota 4 na APR fc nayo izigamye igitego 1.

Umutoza Espinoza wa Rayon sport yari yakoze impinduka kuri uyu mukino abanza Nizeyimana Mirafah hagati mu kibuga mu gihe Nshimiyimana Imran ayabanjje hanze yinjira mu kibuga mu minota itanu yanyuma.

APR fc nayo kuri uyu wakabiri yatsinze Bugesera FC i Bugesera igitego kimwe ku busa, umukinnyi Manishimwe Djabel abona igitego cye cyambre muri APR fc muri shampiyona.

Ababanje mu kibuga

Rayon Sports:

Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Miraf, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Sarpong Michael.

AS Kigali

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *