Ingabire Victoire  mu bihe bishobora kumusubiza muri gereza

Nyuma y’iminsi 3 habaye ibitero  mu karere ka Musanze bigahitana abaturage  n’ababigabye bamwe bakicwa n’abandi bagafatwa umuyobozi w’ishyaka ritaremererwa gukorera mu Rwanda FDU_Inkingi yahise ahamagarwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha mu iperereza kuri ibi bitero.

Guhamagazwa kwa Ingabire umuhoza Victoire benshi babihuza nuko ababiagabye biyemerera ko ari abayoboke ba FDLR na RNC imitwe ifite aho ihuriye n’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire.

FDU Inkingi ni rimwe mu mashyaka agize impuzamashyaka ya P5 airyo RNC,Amahoro PC,PS Imberakuri,PDP-Imanzi &FDU-Inkingi yishyize hamwe mu kurwanya leta y’u Rwanda gusa ikavuga ko inagerageza inzira y’ibiganiro nubwo leta y’u Rwanda itabikozwa ivuga ko abenshi mu bagize iyi mpuzamashyaka bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Iyi mpuzamahsyaka yanasohotse muri raporo y’inzobere z’akanama k’umutekano ku Isi yavugaga ku mitwe yitwaje intwaro iba mu Burasirazuba bwa Congo aho na P5 yagaraye nk’imwe ifiteyo umutwe wa gisirikare urwanya leta y’u Rwanda.

Mu mpera za Kamena 2019 mu kiganiro kihariye Ingabire Victoire yahaye rwandanziza.rw yemeye ko ari umwe mu bayoboke ba P5 ariko ko adashobora kuyiyobora kuko ari mu Rwanda anahakana iby’iyi mitwe  y’inyeshyamba ivuga ko ari iya P5 kuko ngo nawe yigeze kubishinjwa mu rukiko kandi ataribyo.

Kuba rero hari abagaba ibitero mu Rwanda bagahitana inzirakarengane bakiyemerera ko ari inyeshyamba zifite aho zihuriye na P5 mu gihe bafashwe byorohereza kubaza ubari hafi wiyemerera ko ari  mu buyobozi bwa politiki bwa P5.

Ubuyobzi bwa P5 bugenda bugenda buhindagurika bufatwa n’abayobozi b’amashyaka ayirimo buri uko manda irangiaye.

Benshi mu bari muri P5 ni abashakishwa n’u Rwanda   kubera ibyaha bitandukanye barimo hakaba n’abandi bayoboke ba FDU Inkingi bafungiwe mu Rwanda bashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda bifashishije imitwe y’iterabwoba nubwo abashinjwa bo babihakana.

Usibye abarwanyi bafashwe kuwa gatandutu ushize nyuma y’igitero cyo mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze hari n’abandi 25 bari bamaze iminsi mike bagaragaye mu rukiko rwa gisirikare bashinjwa kuba inyeshyamba za RNC zafatiwe muri Congo.  aba bose mu gihe baba hari ibimenyetso batanga mu bugenza cyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko P5 ifite uruhare mu bitero byabo ku Rwanda bishoboka cyane ko Ingabire umuhoza Victoire yaba umwe mu bayobozi ba P5 wafatwa byoroheye ubutabera bw’u Rwanda.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *