Mbwana Samatta yakuwe mu bakinnyi ba Tanzania bazahura n’u Rwanda

 

Kapiteni w’ikipe y’Igihug ya Tanzania Mbwana Samatta yakjuwe ku rutonde rw’abakinyi umutoza Etienne Ndayiragi azifashisha mu mukino wa gishuti uzahuza iki Gihugu n’ikipe y’Igihugu Amavubi.

Bwana Samatta wari utegerejwe n’abanyarwanda benshi I Kigali yari mu bakinyi 28 bahamagawe n’umutoza taliki ya 4 Ukwakira ubwo yatangazaga urutonde ruzacakirana n’Amavubi.

However, change was noticed after Taifa Stars’ head coach Ndayiragije called up Ditram Nchimbi to replace Mbwana Samatta.

Inkuru yo kubura kwa Samatta yamenyekanye ubwo umutoza yamusimbuzaga  Ditram Nchimbi wa Police fc  ahita atangaza n’impamvu Samatta yamukuye mu bandi.

“ Imapmvu nyamukuru yatumye tumukuramo ni uko mu mukino uheruka kuduhuza n’Uburundi yakuyemo imvune nubw itari ikomeye, njye nabo dufatanya gutoza twahisemo kuba tumuretse ngo yongere amere neza 100%.” Nadiyiragije yongeraho ko Samatta ubwe nawe yasabye kuba atakoreshwa muri uyu mukino wa gishuti w’Amavubi.

“ IKindi cya kabiri ari kugaragara mu mikino ikomeye yo ku mugabane w’uburayi ya Championsleague, mu bwenge bwacu twumva ko ari byiza ku mureka akabanza agafasha ikipe ye mu marushanwa akomeye ku Isi kuko binafasha guteza imbere Igihugu cye.”

Nchimbi wasimbuye Samatta yigaragaje cyane mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yatsindiraga ikipe ye ya Polisi ibitego 3 mu mukino wabahuzaga na Yanga SC.

Samatta kutaza kwe I Kigali ni igihombo kuko niwe mukinnyi ukina ahantu hakomeye w’umuTanzania akaba anaheruka gutsinda igitego muri Champions league n’umwaka ushize akaba ariwe rutahizamu wahize abandi mu Gihugu cy’Ububiligi mu gutsinda ibitego byinshi.

Umukino wa gishuti uzahuza amavubi na Tanzania utegerejwe kuwa mbere taliki ya 14 ukwakira ukazabera kuri sitade ya Kigali nubwo abazakina uyu mukino ku ruhande rw’Amavubi bataratangazwa.

Abakinnyi ba Tanzania bazahura n’Amavubi

Juma Kaseja, Metacha Mnata, Said Kipao, Salum Kimenya, Shomary Kapombe, Gadiel Michael, Mohammed Hussein, Kelvin Yondani, Erasto Nyoni, Bakari Nondo, Himid Mao, Jonas Mkude, Kelvin John, Farid Mussa, Adi Yusuph, Idd Selema, Mudathir Yahya, Saluum Abubakar, Frank Domayo, Muzamir Yassin, Shaaban Idd, Ayoub Lyanga, Abdul Aziz MaKame, Andrew Simchimba, Miraj Athuman, Feisal Salum, Ditram Nchimbi, Simon Msuva.

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *