Nyiri Radiyo ubuntu butangaje mbere yo kuva mu Rwanda burundu yambitswe amapingu 

Umushoramari akaba n’umuvugabutumwa washinze radio ubuntu butangaje (amazing grace) Gregg Schoof yafatiwe mu kiganiro n’abanyamakuru yari yabatumiyemo ubwo yavugaga ko ari icyanyuma akoze mbere yo kuva m Rwanda kuko ibyangombwa bye bimwemerera kuhaba byari byarangiye ntibyongererwe igihe.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere mu gitondo mu Murenge wa remera ubwo uyu muvugabutumwa yazaga gukora ikiganiro n’abanyamakuru yari yaraye abatumiyemo ariko agahita ahahurira n’abari bamuzaniye urupapuro rw’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumuhamagaza kwitaba (confocation)  akavuga ko yitaba nyuma yo kuganiriza abanyamakuru yari yatumiye ariko ntibimukundire kuko yahise yambikwa amapingu akajyanwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Mbere yuko Gregg Schoof afatwa yabanje kwimwa icyumba yari yishyuye ngo kizaberemo iyi nama ibintu byamutunguye kuko yabibwiwe ahageze n’abanyamakuru bahari ahitamo ko ikiganiro kibera hanze nabyo nti bimukundire.

Schoof yerekana urupapuro rwa RIB rumuhamagaza kwitaba

Abanyamakuru bari bahari batunguwe n’ibyabaye kuko byabareye mu maso yabo ntacyo baravugana n’uwari wabahamagaye usibye impapuro zanditse ibyo yari kubabwirira muri iyo nama.

Bimwe mu bikubiye mu nyandiko yahaye abanyamakuru ikubiyemo ibyo yari kubatangariza harimo inzego za leta n’izigenga yikomaga avuga ko zamubangamiye. Muri izo nzego harimo urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC avuga ko ariyo nyirabayazane wibibazo byose afite byatangiriye ku ifungwa rya radiyo ye.

Urwego rwa Leta yagarutseho ni RURA aho yayishinjije kwica itegekonshinga imuhamya ibyaha kandi itari urukiko nkuko itegeko nshinga rivuga ko umuntu wese ari umwere kugeza urukiko rumuhamije icyaha.

Guhangana kwa pasitoro Schoof na zimwe mu nzego za leta y’u  Rwanda kwatangiye muri 2017 ubwo radiyo ye yashinjwaga gutangaza inkuru y’urwango urukiko rukanategeka ko iyi radiyo ifungwa nyuma yaho na RURA yari yamaze kuyikura ku murongo.

Uyu mugabo atumira abanyamakuru yari yababwiye ko aricyo kiganiro cyanyuma agiye kugirana nabo mbere yuko akura karenge ke ku butaka bw’u rwanda dore ko n’ibyangombwa bimwemerera kuhaba (visa0 byarangije igihe akaba yarimwe ibindi  nkuko we abyitangariza akaba agiye gukomereza ubuzima mu mujyi wa Kampala mu Gihugu cya Uganda

 

 

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *