Perezida Kagame ashobora kuba agiye guhura na Nkurunziza nyuma y’igihe kirekire

Hari amakuru amaze iminsi akwirakwira avuga ko aba bakuru b’ibihugu bimaze igihe bitabanye neza bagiye guhurira muri Repubulika ya kidemokarasi ya Congo mu birori byo gufungura ikigo cy’ubushakashatsi mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo IITA.

Abakuru b’ibihugu byo mu Karere barimo Perezida Kagame, Uhuru kenyatta, Pierre Nkurunziza na Felix Tshisekedi nibo bagaragara ko ku rutonde rw’abashobra kuzitabira umuhango wo gufungura ikigo cy’ubushakashatsi ku bushinzi muri Afurik yo hagati n’uburasirazuba IITA.

Perezida Kagame na Nkurunziza baheruka guhura bizwi muri 2015 mbere y’amatora yo mu Burundi yarangiye Nkurunziza atsindiye kongera kuyobora igihugukiri mu majyepfo y’u Rwanda  bigakurikirwa  n’imyivumbagatanyo yaviriyemo ibihumbi by’Abarundi guhungira mu Rwanda.

Nyuma kandi y’igeragezwa ry’ihirikwa ku butegetsi mu burundi perezida nkurunziza yahise yikoma u Rwanda avuga ko rushobra kuba rwari rubiri inyuma nubwo nta bimenyetso bindi yagaragaje. Kuva muri uwo mwaka ibihugu byombi birebana ayingwe kuko n’imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi isa n’iyahagaze n’abayobozi ku mpande zombi bagashinjanya ko buri ruhande rufasha abarwanya ubutegetsi bw’urundi.

Aha hatanzwe nk’ingero zaho muri raporo y’inzobere z’umuryango wabibumbye yasohotse umwaka ushize 2018 igaragaza imitwe ya gisirikare irwanya leta y’u Rwanda ibarizwa mu burasirazuba bwa RDC aho abayirimo inzira yabo iba mu Burundi.

Aha kandi n’uburundi nabwo buvuga ko ababurwanya babarizwa mu Rwanda kandi ko n’impunzi zibarizwa mu Rwanda zitoza ibikorwa bya gisirikare bigamije guhirika Perezida Nkurunziza.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *