Ibintu byirengagizwa mu Rwanda bigakomeza guhombya  umuturage imyaka ikihirika

Mu Rwanda ubuyobozi bukora ibishoboka mu nyungu z’abaturage ariko nti habura inenge muri byo hakibazwa niba izo nenge zidashobora gukosorwa cyangwa ari ubushake buke mu bakwiye ku bikosora. Izi nenge ziteza igihombo ku baturage umwaka ugashira undi ugataha bikavugwa bigacecekwa ariko gukosorwa ugategereza ugaheba.

  1. Ibiciro ku bicuruzwa hari ibiceri byirengagizwa

Mu Rwanda ni hamwe mu bihugu bigize isi usanga ibiciro by’ibintu bikozwe ku buryo wagirango ni imashini ibishyiraho ukibaza impamvu yabyo ukayiyoberwa. Aha turatanga ingero z’ibifatika aho ibiciro by’ibintu byinshi bikenerwa cyane mu ngo n’ahandi bidakenera uduceri duto nka 1, 5, 10 na 20. Ibiciro by’ibintu byinshi mu Rwanda usanga birangizwa n’igiceri cya mirongo 50 cyangwa igiceri cy’ijana bitaba ibyo bikaba inoti gusa, ibi bituma hari abibaza impamvu ibyo biceri bidakoreshwa.

Ingero: usibye itabi ryurira ukaba wagura imiti ibiri yitabi amafaranga 150 ariko ushaka umwe ku mafaranga 75 ntabwo bariguha abacuruzi baba barigurisha 100.

Ibiciro bya Minagri birengaho uduceri ariko mu maguriro ntiwatwishyura

Usibye kandi ku bikomoka kuri peterori usanga bigurwa mafaranga arengaho uduceri duto nta handi ushoboira gusanga utu duceri dukoreshwa ukibaza impamvu yabyo.

Ku biciro bya ministeri y’ubuhinzi ihora isohora usanga hari aho igaragaza ko utu duceri turiho ariko nkaho ivuga ko ikintu ari 417 udafite 420 nti bakiguha. Ibi bitera benshi ku byibazaho kuko ku ngengo y’imari y’igihugu buri mwaka usanga utu duceri turengaho ukibaza aho dukoreshwa kandi mu Rwanda tudakora. Ibi kandi by’utu duceri byongera kugaruka iyo ugiyekuvunjisha amafaranga y’amahanga uraduhomba cyangwa uvunj akaduhomba.

2. Utuzu two kugamwamo ku mihanda

Iki ni ikibazo gikome mu mijyi iri gutera imbe mu Rwanda kuko isibye ahantu hamwe na hamwe hari utuzu tw’abagenzi ku mihanda hari ibyapa byinshi  bitagira utu tuzu kandi ariho bategera. Ibi byiyongeraho ko usibye kuba wahagarara umwanya utegereje imodoka ushobora no kuba uri kugenda n’amaguru imvura ikakunyagira wabuze aho wugama. Ibi biri henshi mu mijyi aho twatanga nk’ingero.

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ku muhanda wa kwa Lando ujya kontorole tekiniki, imvura igusanze muri uyu muhanda nta mahitamo waba ufite usibye kukunyagira kugeza ihise cyangwa ugeze aho ugiye.

Uvuye mu giporoso uri kugaruka kwa Lando naho imvura ikagusangamo hagati naho wategereza ko iguhitiraho  kuko nta kindi wabikoraho. usibye aha hari n’ahandi henshi mu mihanda itari mikuru ugendamo ari ibipangu bifunze kuburyo uhanyagirirwa bigatinda.

3. Ibiciro by’ingendo

Iki ni kimwe mu gice abanyarwanda benshi bamaze igihe bavuga ko bagihomberamo ariko ntihagire igikorwa nkaho umuntu atega imodoka agiye muri metero akishyura kimwe n’uwagenze ibirometero. Usibye mu mujyi nabo mu Ntara ubu buriganya bubageraho.

Ingero: hari abibaza uburyo umuntu atega imodoka avuye kwa Lando agiye ku gishushu akishyura aarenga 300 kimwe n’umuntu uvuye mu izindiro uragarukira mu mujyi. Ibi abanyamujyi benshi bavuga ko batakwirirwa basakuza ku biceri bike ariko ko biba ari igihombo kuri bo

Mu ntara : aha ho ni ibindi kuko ushobora guhomba amafaranga agera kuri 500 akaba yanarenga kandi ntaruhare wabigizemo.

uvuye mu Karere ka Bugesera i Nyamata ugiye i Kigali igategera ahitwa kuri Arte nubundi wishyura kimwe n’uvuye i Nyamata.

Uvuye i Kigali ugiye Nyagasambu wishura kimwe n’umuntu ugiye i Rwamagana mu mujyi,

Aha wakwibaza uburyo umuntu uvuye ahitwa ku Kabari, Mahoko,na Bazirete  mu Karere ka Rubavu yishyura kimwe n’umuntu uvuye i Rubavu mu mujyi muri gare kandi kuva muri gare ujya ku Kabare ari amafaranga 500. Aya mafaranga abaturage bo mu ntara benshi barayahomba  bakanayitotombera kuko akenshi biba ahantu hataba izindi modoka z’abigenga zitwara abantu zidakata amatike, kuko kuri izi abantu barumvikana bagakuraho urugendo rwabanje.

4. Gutinda ku bitaro

Igice cy’ubuzima mu Rwanda ni kimwe mu byateye imbere kinatangwaho ingero ku rwego rw’isi, ariko naho haracyari inenge zishingiye ku gutinda ku bitaro.

Ibi byo benshi mu bivuriza mu mavuriro ya leta bamaze kubimenyera ko iyo ugiye kwivuza bitwara umunsi wose haba ku ndwara yoroheje cyangwa ikomeye. Ibi byo biba akarusho mu masaha ya ninjoro aho ushobora no gutaha utavuwe kubera kurambirwa.

Ibi  ahanini biterwa n’abaganga bake kuko usanga ninjoro ahensi hasigara abaganga batarenze 2 bari kwita ku bibazo bikomeye nko kubyara n’ibindi.

Imwe mu foto yafashwe mu nama ivugirwamo ibintu bitandukanye /photo internet

Iyi nkuru ishingiye ku ibitekerezo by’abaturage, hari ikindi ushaka ko twongeraho wagisangiza abandi mu mwanya w’ibitekerezo hasi.

Kwirakwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *